Kigali: Dore aho ibinyabiziga bitemerewe kugera mu gihe cya Car Free Day

Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Kanama 2016 guhera mu gitondo saa moya kugeza saa sita imihanda imwe n’imwe izaba ifunze ku binyabiziga kubera igikorwa cya siporo rusange ngaruka kwezi (Car free day).

Imihanda izakorerwamo icyo gikorwa cya siporo rusange ni ukuva Stade Amahoro-Gisimenti-Gishushu-Minijuste-Ninzi Hill Hotel -Umuhanda w’inyuma wa KBC-Amasangano yo ku kabindi- rond point yo ku biro bya Minisitiri w’intebe – Amasangano ya Sopetrade – Rond point yo mu mujyi – Car free Zone.

Kubw’ibw’izo mpamvu imihanda yavuzwe haruguru nta kinyabiziga kizaba cyemerewe kuyinyuramo mbere ya saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa 14 Kanama 2016.

Ibinyabiziga bizakoresha imihanda isigaye mu buryo bukurikira: Abaturutse mu bice bya Kimironko bazakoresha Kibagabaga-Nyarutarama-SOS- Kacyiru-Kinamba-Muhima-berekeze mu mujyi cyangwa Nyabugogo. Bashobora kunyura kandi umuhanda wa Controle Technique - RDB-Nyarutarama - SOS- Kacyiru-Kinamba-Muhima-berekeze mu mujyi cyangwa Nyabugogo.

Abaturutse Remera bashobora guca Prince House- Rwandex-Kanogo- Kiyovu berekeza mu mujyi cyangwa bagaca poids Lourds berekeza Nyabugogo.
Abaturutse Kicukiro berekeza Kacyiru bashobora guca Kabeza- Giporoso- Controle Technique-Nyarutarama- SOS-Kacyiru cyangwa Sonatubes - Rwandex –Poids Lourds-Kinamba- Kacyiru.

Nyuma ya siporo rusange hazaba n’igikorwa cyo gupima indwara zitandura kizabera ku biro bya Rwanda Revenue Authority.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo