Impinduka mu mikoreshereze y’umuhanda uca ku kibuga cy’indege I Kanombe

1

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko umuhanda mushya uca munsi y’ikibuga cy’ingede cya Kanombe wuzuye ndetse watangiye gukoreshwa bikaba byateye impinduka ku mikoreshereze yari isanzwe ku muhanda uva Giporoso ukagera ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Mu itangazo ryasinyweho n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madamu Monique Mukaruliza, rigaragaza ko abazajya bava mu Giporoso berekeza ku kibuga cy’indege I Kanombe bazakoresha uyu muhanda mu buryo bukurikira:

Giporoso-Cyamitsingi-aho muhanda mushya winjirira- Rond point iri ahahoze umuhanda w’amabuye-bagakatira aho umuhanda mushya uhurira n’uwari usanzweho – bakagaruka inyuma bakinjirira kuri MAGERWA.

Abakoresha umuhanda uva ku bitaro bya gisirikare I Kanombe bajya mu Giporoso, bazajya bava ku Gasaraba-bakatire ku muhanda mushya uca munsi y’ikibuga cy’indege- Rond point nshya iri ahahoze umuhanda w’amabuye- Cyamitsingi- Giporoso.

Umujyi wa Kigali uvuga ko imikoreshereze mishya y’uyu muhanda yatangiye gukurikizwa kuri wa 06 Nyakanga 2016.

Uyu mushya utangiye gukoreshwa mbere y’uko n’undi uca imbere ya Kigali Convention Center ufungwa hagakoreshwa undi mushya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo