Arenga Miliyoni 70$ agiye gushorwa mu mishinga izaca Embouteillage muri Kigali

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko bugiye gushora amafaranga menshi mu kubaka imihanda mishya no kongera isanzwe kugira ngo bakemure ikibazo cy’umuvundo w’ibinyabiziga (Embouteillage) gikunze kugaragara mu gihe imihanda imwe n’imwe iba yafunzwe ahanini kubera inama nyinshi umujyi wa Kigali ukunze kwakira.

Iki kibazo gisa n’ikiremerereye abatuye uyu mujyi cyane cyane abagenda n’ibinyabiziga, si icya none gusa ariko cyarushijeho kwigaragaza mu kwezi gushize ubwo u Rwanda rwakiraga inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU Summit).

Iyi nama yamaze icyumweru yatumye imihanda imwe n’imwe ifungwa kugira ngo habungabungwe umutekano w’abashyitsi byatumye ambutiyaje yiyongera kuko hari hasigaye hakoreshwa imihanda mike.

Ibi ni ibintu bitashimishije abantu nk’uko n’umujyi wa Kigali ubyemeza kandi ngo iki kibazo kigiye gukemuka hubakwa imihanda mishya ndetse ngo n’isanzwe yongerwe nk’uko Ahimbisibwe Reuben ushinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali abivuga.

Ati:”Igihe cya ziriya nama habaye ambutiyaje (Embouteillage) abantu ntibabyishimira ariko twavugaga y’uko byari byitezwe, ni ngombwa mu gihe ufunze umuhanda habaho ambutiyaje. Ariko hari gahunda zo kubaka indi mihanda, urugero ni umuhanda ugomba kuva Kadirake ukagera ku Gishushu uciye inyuma ya Convention Centre, hari n’undi ugomba kuva kuri uwo nguwo ukajya Rwandex.”


Ahimbisibwe Reuben ushinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali

Uyu muyobozi avuga ko hari n’indi mihanda bafite muri gahunda n’ubwo iyo ng’iyo ariyo yihutirwa. Avuga ko amasezerano yo kubaka iyi mihanda yamaze gusinywa ndetse n’ingengo y’imari yo kuyubaka ikaba ihari kandi ngo igomba kuba yuzuye mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi 8.

Ahimbisibwe Reuben avuga ko n’ubuto bw’umuhanda uva mu mujyi ukagera I Remera uciye Rwandex nabwo bwatumye ikibazo cy’ubucucike bw’ibinyabiziga cyiyongera mu gihe cy’iriya nama bityo nawo ngo ukaba ugiye kongerwa.

Iyi mihanda yose izakorwa, uyu muyobozi avuga ko izuzuzra itwaye akayabo ka miliyoni 76 zirengaho gato z’amadorali ya Amerika, uyavunje mu manyarwanda ararenga Miliyari 60.

Biteganyijwe ko iyi mihanda yose izubakwa n’ikigo cyo mu gihugu cy’u Bushinwa kizwi nka China Road and Bridge Corporation.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo