Hotel Top Tower yatangiye gukurwaho hubahirizwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali

Inyubako yakoreragamo Hotel Top Tower yatangiye gukurwaho mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, rivuga ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kuva 2013-2017 kigaragaza ko agace ka Kimihurura gaherereye hafi y’amasangano y’imihanda ahazwi nka KBC kagenewe ubucuruzi bugezweho.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ibibanza bihari ba nyirabyo basabwe kubivugurura no kubyubakamo inyubako zigezweho zizajyana n’ubwo bucuruzi.

Urugero rw’ibibanza byubatswemo inyubako zijyanye n’igihe ni ikibanza kirimo Kigali Convention Center ndetse na Kigali Heights yubatse ahahoze iposita.

Itangazo rigira riti “Umujyi wa Kigali wakomeje gukorana bya hafi na ba nyiri ibibanza hafi y’amasangano y’imihanda ya KBC mu kuvugurura ibibanza byabo hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi. Hagendewe kuri ibi, ibibanza birimo Kigali Heights na Kigali Convention Center byaravuguruwe.Nyamara hari ibibanza bitavuguruwe hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’umujyi birimo ikibanza Nomero 900 na nomero 901 byubatswemo Hotel Top Tower.”

Iyi hotel isanzwe izwiho gukinirwamo imikino izwi nka Casino yahagaritswe by’agateganyo muri Kamena 2016, nyuma yo gusabwa n’ubuyobozo bw’umujyi wa Kigali gukoresha igenzura ngo harebwe gukomera kwayo ntibikorwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo