Kwamamaza

UMUJYI WA KIGALI

Gukuraho ibyapa byamamaza nta gihombo bizateza –Meya Mukaruliza

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Gukuraho ibyapa byamamaza nta gihombo bizateza –Meya Mukaruliza

Meya w’umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza yavuze ko kuba umujyi wa Kigali warafashe icyemezo cyo kumanura ibyapa byo ku mihanda byamamarizwaho nta gihombo bizateza mu gihe ababikora bo bavuga ko Leta izahomba asaga Miliyoni 436 z’imisoro.

Inama njyanama y’umujyi wa Kigali iherutse gufata icyemezo ntakuka cyo kumanura ibyapa byose byo ku mihanda byamamarizwaho bitujuje amabwiriza mashya yashyizweho n’umujyi wa Kigali akaza no gusohoka mu igazeti ya Leta yo kuwa ya Leta yo kuwa 17 Ukwakira 2016.

Ishyirahamwe ry’abantu bamamariza kuri ibi byapa (ROAA) bo bari basabye umujyi wa Kigali kubongerera byibuze amezi 18 yo gutunganya uburyo bamamazamo bukajyana n’ibyo umujyi wa Kigali wifuza.

Ubwo busabe ariko bwatewe utwatsi n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali busobanura ko igihe bwatanze cyo kuba abamamaza batangiye kugendera ku mabwiriza mashya gihagije kuko ayo mabwiriza yari ariho kuva muri 2012.

Abagize ROAA bo bavuga ko iki cyemezo kitazabahombya ubwabo gusa ahubwo ngo na Leta izabihomberamo imisoro myinshi yaturukaga mu bashoramari bakora uyu mwuga ndetse bikanateza ikibazo cy’ubushomeri mu bakoraga uyu mwuga babarirwa mu magana.

Umuyobozi wa ROAA Vianney Kabera yavuze ko nibura abanyamuryango batatu ba ROAA aribo Akagera Business Group, Pan African Advertising na AFLink, bafite ishoramari muri ibi bikorwa ringana na miliyoni 983. Avuga ko muri rusange ibi byapa nibimanurwa byose, hari miliyoni 436 z’imisoro Leta izahomba.

Ibi ariko si ko Meya Mukaruliza abyumva kuko we mu kiganiro yagiranye na RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2016, yavuze ko iki cyemezo nta gihombo kizateza ahubwo ngo kizongera ingano y’imisoro ituruka muri ubu bucuruzi ndetse kinateze imbere ababukora.

Mukaruliza yagize ati "Nta gihombo bizateza kuko ibindi byapa bizajyaho bizinjiza amafaranga menshi kuko niba ubu icyapa kimwe cyamamarizwaho ikintu kimwe, ibyapa bizajyaho byo kimwe kizaba gishobora kwamamarizwaho nk’abantu 10 cyangwa 20 birumvikana rero ko ari ba nyir’ibyapa bazinjiza amafaranga menshi kandi n’imisoro izaba myinshi kurusha uko byari bimeze mbere”

Uretse kuba ibyapa bizasimbura ibihari bizongera amafaranga aturuka muri uyu mwuga, Meya Mukaruliza yavuze ko bizanoza umutekano n’isuku mu mujyi wa Kigali kandi ngo bizaba binajyanye n’iterambere rigezweho.

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali ibyapa byemewe ni ibyapa by’ubwoko butatu ari byo: ibyapa bikoresha ikoranabuhanga ry’amashusho, ibyapa bizenguruka ndetse n’ibyapa biyobora abantu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza