Kwamamaza

UMUJYI WA KIGALI

Eng Didier Sagashya wari Gitifu w’umujyi wa Kigali yirukanwe ku kazi

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Eng Didier Sagashya wari Gitifu w’umujyi wa Kigali yirukanwe ku kazi

Didier Sagashya wirukanwe ku kazi n’inama Njyanama y’umujyi wa Kigali

Inama njyanama y’umujyi wa Kigali yirukanye Eng Didier Sagashya wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umujyi wa Kigali.

Inama y’abagize Inama njyanama y’umujyi wa Kigali yateranye kuwa 14 Ugushyingo 2017 ni yo yafatiwemo icyemezo cyo kwirukana Eng Didier Sagashya nyuma yo kubona ko hari amakosa yakoze mu kazi atakwihanganirwa.

Amakosa Sagashya yazize ngo arimo kwigomeka ku bayoboze bamuyoboraga no kubasuzugura ndetse ngo Sagashya yakoresheje aba bakozi babiri yayoboraga baca amwe mu madosiye y’Umujyi wa Kigali atabimenyesheje ubuyobozi bw’umujyi.

Ibi Perezida w’Inama Njyanama y’umujyi Me Athanase Rutabingwa yatangaje ko basanze ari amakosa basanze adashobora kwihanganirwa bagahitamo kumuhagarika ku kazi burundu dore ko ngo yanagiye yihanangirizwa kenshi.

Eng. Didier Sagashya yatsindiye umwanya wo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’imyaka ibiri ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire.

Didier Sagashya yari aherutse kugirwa Perezida w’Inama y’ubutegetsi i y’ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza