Gasabo: Ikiyaga cyari ikibazo kubagituriye kigiye kubyazwa ibisubizo

Ifoto y’ikiyaga cya Nyarutarama (aho bita kuri Golf Club) giherutse korohamamo umusore w’imyaka 17 muri 2015

Mu murenge wa Remera, akagari ka Nyarutarama hagiye havugwa ikibazo cy’abaturage basabaga ubuyobozi gufunga cyangwa bakazitira ikiyaga kivugwaho guteza umutekano muke kubera abantu bakirohamagamo bagiye koga, kuri ubu ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bunagifite mu nshingano bwatangaje icyatindije ishyirwa mu bikorwa ry’icyifuzo cyabo bunatangaza ko hari imigambi mishya yo kukibyaza umusaruro

Urebye imiterere y’iki kiyaga wabona ari karemano gusa siko bimeze kuko iki kiyaga cyahanzwe n’amaboko y’abantu mu kongera ubwiza nyaburanga bw’umugi wa kigari, benshi bagiye bagifata bitandukanye aho abaturage bacyegereye bagikoreshaga mu gushaka amaronko barobamo amafi abandi bajya kucyogamo.

Hagiye havugwa inkuru nyinshi z’ababuze ubuzima kubera iki kiyaga bajya kucyogamo, aho twavuga nk’umusore w’imyaka 17 witabye Imana arohamye muri iki Kiyaga taliki ya 18/7/2015.

Ibi byatumye abaturage binubira ikoreshwa ry’iki kiyaga aho bavugaga ko babona nta kamaro kibafitiye uretse gutwara ubuzima bw’abantu.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera bwari bwemereye abaturage kongera abacunga umutekano w’icyo kiyaga ndetse bagashaka uburyo cyazitirwa ariko imirimo yo kuzitira iki kiyaga ntiyigeze ikorwa.

Makuruki.rw yifuje kuganira n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ari nabwo bugifite mu nshingano maze badusobanurira icyateje idindira ry’imirimo yo kuzitira iki kiyaga.

Rwomushana Augustin ni umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ubukungu mu mujyi wa Kigali , tuvugana yatubwiye ko icyateje idindira ry’izitirwa ry’iki kiyaga ari uko hari hakiri gutekerezwa uburyo buboneye bwo kugisigasira harimo no kucyubaka neza kugirango kibyazwe umusaruro gusa akavuga ko uwagombaga kugikora neza hari ibyo atari yujuje ari na byo byatumye hakorwa inyigo nshya y’uburyo cyakorwa nyuma kigahabwa abashoramari bujuje ibisabwa kugira ngo bacyubake.

Yagize ati: “Hari umushoramari wahawe uburenganzira bwo kugikora rwose vuba ahangaha araba atangiye gusa sinakubwira ngo aratangira ryari kuko na we hari ibyo agomba kuba yujuje kugira ngo hataza ikibazo nk’icya mbere…,gusa umushoramari arahari ugomba kugitunganya."

Rwomushana akomeza avuga ko umujyi wa Kigali ufatanyije n’inzego z’akarere n’umurenge bongeyemo abacunga umutekano hirindwa ikoreshwa nabi ry’iki kiyaga mu gihe kitarakorwa gusa akizeza ko imirimo yo kugitunganya neza izatangira mu gihe cya vuba kugira ngo gitange umusaruro aho gutwara ubuzima bw’abantu.

Soma izindi nkuru bijyanye hano:http://www.makuruki.rw/IMIBEREHO-MYIZA/article/Kigali-Umurambo-w-umusore-umaze-iminsi-4-ushakishwa-mu-Kiyaga-wabonetse

http://www.makuruki.rw/UMUTEKANO/article/Nyarutarama-Bamaze-iminsi-3-ku-kiyaga-bategereje-umuntu-wabo-waguyemo-Barasaba-Leta-kugisenya

Iki kiyaga kivugwaho kuba kimaze gutwara ubuzima bw’abantu batari bake cyubatswe n’umushoramari Nyagahene Eugeune ariko nyuma aza kucyamburwa n’ubuyobozi bw ‘umujyi wa Kigali ari na bwo bugifite mu nshingano, ibi bikaba byarakozwe kubera ko ajya kucyubaka atari yujuje ibisabwa ari na byo byatumye gishyirwa mu maboko y’abandi bashoramari bitegura kugitunganya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo