Gasabo:Abantu batanu bishwe n’imvura, barimo umuryango w’abantu bane

Abantu batanu mu Karere ka Gasabo bishwe n’imvura yazindutse igwa mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6/5/2017.

Umuryango w’abantu bane barimo umugabo, Umugore n’abana babiri mu mudugudu wa Kanyinya, umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, wagwiriwe n’igikuta cy’inzu nyuma y’imvura nyinshi yari iri kugwa .

Uyu muryango w’abantu bane bose bahise bitaba Imana

Andi makuru agera kuri Makuruki aremeza ko undi muntu umwe mu Murenge wa Jabana yishwe n’iyo mvura yaramutse igwa.

Mu murenge wa Gisozi kandi hari abandi bantu batanu bagwiriwe n’inzu ariko barakomereka gusa, bakaba bahise bajyanwa kwa muganga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo