Kwamamaza

UMUJYI WA KIGALI

Kigali Car Free Day yagarutse ku nshuro yayo ya kabiri

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Kigali Car Free Day yagarutse ku nshuro yayo ya kabiri

Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Nyakanga 2016, mu mateka y’Umujyi wa Kigali ku nshuro ya 2 hazaba haba igikorwa cyiswe Car Free Day aho imihanda yamenyerewe kugendwamo n’abafite imodoka iba yahariwe abanyamagare n’abanyamaguru muri siporo rusange kugira ngo abatuye Umujyi wa Kigali bagire ubuzima bwiza.

Iki gikorwa cyabaye ngaruka kwezi, kikaba kizajya kiba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi kigategurwa n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kugira ubuzima bwiza buturuka ku byiza biva kuri siporo.

Iki gikorwa giteganyijwe kuri iki cyumweru guhera saa 7:00 kugeza saa 12:00 z’amanywa aho abazitabira iyi hgahunda ku nshuro ya yo ya kabiri biteganyijwe ko bazakoresha umuhnda umwe uturuka muri Car Free Zone (iruhande rw’icyicaro cy’Umujyi wa Kigali) bakomeze kuri Rond Point yo mu mujyi rwa gati bakomeze Sopetrade-Kimihurura-Stade Amahoro nyuma abaje muri siporo bose bazahurira mu mbuga ya Rwanda Revenue Autharity ku Kimihurura ahazabera imyitozo ngororamubiri.

Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko uretse uyu muhanda wavuzwe uzakoreshwa muri iki gikorwa uzaba ufunze ku binyabiziga bikoresha moteri, indi mihanda yose izaba ifunguye ku bantu bajya mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.

Twabibutsa ko iki gikorwa ku nshuro ya mbere cyabaye tariki ya 29 Gicurasi 2016 aho cyitabiriwe n’abantu batari bake maze banemeza ko kizajya kiba buri kwezi mu cyumweru cya mbere.

Dore uko byari bimeze mu Car Free Day ku nshuro ya mbere
Minisitir Kaboneka arimo gutwara igare


Minisitiri Jean Philbert Nsengimana arimo gutoza abandi muri siporo


Aha bari bageze kuri Kigali Convention Center


i Kigali amagare yari yahawe umwanya

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza