#Car Free Day: Siporo imaze gukundwa na benshi igiye kuba ku nshuro ya 14

Ku nshuro ya 14, abatuye Umujyi wa Kigali barongera guhurira muri siporo rusange imaze kumenyerwa nka Car Free day, aho imihanda imwe n’imwe yo mu Mujyi wa Kigali iba yahariwe abanyamaguru n’abanyamagare bagakora siporo siporo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butegura iki gikorwa kiba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, butangaza ko Car free day y’ukwezi kwa Nyakanga izaba tariki ya 02 Nyakanga 2017.

Nkuko bisanzwe guhera isaa moya kugeza isaa yine za mu gitondo, imihanda iva Stade Amahoro – Kwa Lando- Gishushu – Convention kugera Kimihurura kuri Rwanda Revenue Authority, ndetse n’iva mu mujyi kuva inyura Car Free Zone- Sopetrad- Kanogo kugera ku cyicaro cya Rwanda Revenue ku Kimihurura, izaba ifunze ku binyabiziga ikoreshwa n’abakora Siporo gusa.

Icyiciro kimwe kizaturuka i Remera kuri Stade abandi bahagurukire mu Mujyi muri Free Zone bose bahurire mu mbuga ya Rwanda Revenue ku Kimihurura.

Usibye igikorwa cya siporo kuba gihuza abanya-Kigali kikagirira n’umubiri akamaro, kuri uyu munsi, abashaka kwisuzumisha indwara zitandukanye barafashwa kandi ku buntu, ndetse bagahabwa n’inama ku buzima hakurikijwe ibisubizo byabo.

Umujyi wa Kigali uboneyeho no kwibutsa abakoresha iyo mihanda berekeza mu mujyi cyangwa bavayo ko bashobora kwifashisha iyindi kuko izaba ifunguye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo