#CAR FREE DAY 12: Abanya-Kigali barongera kuzindukira muri Sport rusange kuri iki cyumweru

1

Ku nshuro ya 12 abatuye Umujyi wa Kigali barongera guhurira muri siporo rusange imaze kumenyerwa nka Car Free day, aho imihanda imwe n’imwe yo mu Mujyi wa Kigali iba yahariwe abanyamaguru n’abanyamagare bashaka gukora siporo.

Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butegura iki gikorwa kiba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, nkuko bisanzwe kuri iki cyumweru tariki ya 07 Gicurasi 2017 guhera isaa moya kugeza isaa yine za mu gitondo, imihanda iva Stade Amahoro – Kwa Lando- Gishushu – Convention kugera Kimihurura kuri Rwanda Revenue Authority, ndetse no kuva mu mujyi muri Car Free Zone- Sopetrad- Kanogo kugera Rwanda Revenue ku Kimihurura, izaba ifunze ikoreshwa n’akora Siporo.

Icyiciro kimwe kizaturuka I Remera kuri Stade abandi bahagurukire mu Mujyi muri Free Zone bose bahurire mu mbuga ya Rwanda Revenue ku Kimihurura.

Usibye igikorwa cya siporo kuba gihuza abanyakigali kikagirira n’umubiri akamaro, kuri uyu munsi uba abashaka kwisuzumisha indwara zitandukanye barafashwa kandi ku buntu, ndetse bagahabwa n’inama ku buzima.

Umujyi wa Kigali uboneyeho no kwibutsa abakoresha iyo mihanda berekeza mu mujyi ko bashobora kwifashisha iyindi kuko izaba ifunguye.

Tubibutse ko iki gikorwa cya Sport rusange (Car Free Day) cyatangijwe ku mugaragaro tariki ya 29 Gicurasi 2016, akaba ari ku nshuro ya 12 kigiye kuba.

Mwese murararitswe

Imihanda izakoreshwa.

Inkuru ya Alexis Musabirema

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo