Kigali Convention Center yafunguriye imiryango abashaka kuyigana bose

4

Police y’Igihugu n’Umujyi wa Kigali, baramenyesha abifuza kugana inyubako nshya izwi nka KIGALI CONVENTION CENTRE ko bahawe ikaze guhera tariki ya 21/08/2016 ndetse ko imiryango ifunguye.

Mu rwego rwo kunoza gahunda y’imyinjirire ku bagana iyi nyubako, izi nzego zatangaje ubu ryo abazajya bayigana bazajya binjira n’uburyo bazajya basohoka bitewe.

Izi nzego zatangaje ko abafite imodoka batazajya binjirira mu muryango umwe n’abagenda n’amaguru.

Abafite imodoka ngo bazakoresha umuhanda uva ku masangano y’imihanda (roundabout) ya MINIJUST bakomeze berekeza mu muhanda uca hagati ya MINIJUST na CONVENTION CENTRE binjirire mu irembo ry’inyuma ya CONVENTION CENTRE ari na ryo bazakoresha basohoka bagasubira inyuma aho baturutse cyangwa bakagana mu muhanda wo mu Rugando werekeza kuri Lemigo Hotel.

Ku banyamaguru bo bashobora kugana CONVENTION CENTRE baturutse ku muhanda uva ku Kabindi werekeza ku masangano y’imihanda asanzwe ya KBC, umuhanda uva Kacyiru uturutse ku masangano y’imihanda mashya yo kuri NINZI HILL HOTEL hamwe n’umuhanda uturuka MINIJUST ugakomeza ugana ku masangano y’imihanda ya KBC.

Aho waba uturutse hose ugenza amaguru, umuryango munini (main gate) ubangikanye n’amasangano y’imihanda asanzwe ya KBC, ni wo uzakoreshwa n’abanyamaguru mu kwinjira no gusohoka.

Iyi ni inkuru nziza ku bantu bari bafite amatsiko yo kugera muri iyi nzu iteye amabengeza kuko hari benshi bayireberaga inyuma bakifuza kuyinjiramo.

Iyi nzu y’akataraboneka yuzuye itwaye akayabo ka Miliyoni 300 z’amadorali ikaba kuri ubu ifatwa nk’imwe mu nzu zihenze ku mugabane wa Afurika.

Abanyarwanda bose bahawe ikaze muri iyi nzu nyuma yuko yari imaze iminsi yakira inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yaberaga i Kigali hagati ya tariki 10 na 18 Nyakanga 2016.


Inzu ya Kigali Convention Center ibangikanye na Hotel y’ikitegererezo yitwa Radisson Blu Hotel

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo