Kigali Car Free Day igarutse ku nshuro yayo ya gatatu

Uku ni ko imihanda izakoreshwa mu gihe cya siporo rusange yo kuwa 14 Kanama

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko ku nshuro yayo ya gatatu Kigali car free day iteganyijwe ku wa 14 Kanama, umunsi wa siporo rusange ku banyakigali bose no kwisuzumisha indwara zitandura ku buntu.

Nkuko bimaze kumenyerwa, ku munsi wa siporo rusange hari imihanda iba ikoreshwa n’abanyamaguru gusa bari muri siporo. Kuri iyi nshuro, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje uburyo imihanda izakoreshwa n’ama site abaturage bazahuriramo bagatangira siporo rusange.

Umuhanda uturuka kuri Sitade Amahoro - Gisementi - Gishushu - MINIJUST - Amasangano yo kuri Ninzi Hill Hotel - KBC - Kabindi - Rwanda Revenue Authourity -Sopetrad - Amasangano manini kugera muri Car Free Zone nta kinyabiziga kizahaca.

Kuri uwo munsi abaturuka Remera na Kimironko bazahurira kuri Stade Amahoro bace Gishushu - MINIJUST- amasangano ya Ninzi Hill Hotel - inyuma ya KBC bagana kuri Rwanda Revenue Authority.

Abaturuka mu mujyi, Kiyovu na Nyamirambo bazahurira muri Car Free Zone mu mujyi berekeze SOPETRAD bagana ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority ku Kimihurura.

Abaturuka mu bice bya Kacyiru na bo bazinjirira kuri Ninzi Hill Hotel na ho abaturuka i Gikondo bazinjirira mu Kanogo.

Abaturutse muri ibyo bice byose bazahurira mu kibuga cya Rwanda Revenue Authority ari na ho hazabera imyitozo ngororamubiri hakanapimirwa indwara zitandukanye ku buntu.

Abifuza kwipimisha indwara zitandura na bo bahawe ikaze kuko uwo munsi icyo gikorwa kizakorwa ku buntu.


Kuri Car free day yo kuwa 14 Kanama 2016, abanyarwanda babyifuza bazisuzumisha indwara zitandura

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo