Urubyiruko rukora imibonano mpuzabitsina uko rushaka rugiye guhagurukirwa

5

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr Diane Gashumba, aremeza ko bagiye guhagurukira ikibazo cy’inda zitateganyijwe bigisha urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina uko babitekereje.

Ibi byavugiwe mu nama y’Inteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego w’umujyi wa Kigali. Muri iyi nama Minisitiri Dr Diane Gashumba mu ijambo rye yakanguriye abagore guhagurukira ikibazo cy’inda zitateganyijwe zikomeje kwiyongera mu rubyiruko rw’abakobwa.

Minisitiri Gashumba yavuze ko iki kibazo kizakemurwa n’uko abana b’abahungu ndetse n’abakobwa bigishwa bakabuzwa gukora imibonano mpuzabitsina uko babitekereje.

Ministiri Dr Gashumba ati:”Icyo kibazo ntikiri ku bana b’abakobwa gusa ahubwo n’abahungu kirabareba, ni ukongera inyigisho tukababwira ko imibonano mpuzabitsina Atari ikintu ukora uko ubitekereje. Ni ukubigisha tukababwira ingaruka bigira, ingamba ni ukubigisha cyane.”


Dr Diane Gashumba, Minisitiri muri MIGEPROF

Umuhoza Aurole umuhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu mujyi wa Kigali, na we yemereye itangazamakuru ko iki kibazo mu mujyi wa Kigali gihari ariko nawe akabona ko bazagishoboza ubukangurambaga.

Ati:”Ubu hano mu mujyi wa Kigali barimo cyane, icyo tugomba gukora ni ubukangurambaga basubizwe mu mashuri kuko uba usanga abenshi ari abavuye mu mashuri. Ikindi n’ukubigisha tukababwira kwihesha agaciro no kumenya kwirinda ababashuka.”

Aba bayobozi bombi bemeza ko abagize inama y’igihugu y’abagore bakwiye kumanuka mu nzego zo hasi bakigisha abana ibijyanye n’imyororokere ndetse no kwihesha agaciro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Gahunda mufite yo ni nziza gusa mushobora kuba muri gushakira igisubizo aho kitari,ndumva udukingirizo twashyirwa mu mashuri.

  2. Gahunda mufite yo ni nziza gusa mushobora kuba muri gushakira igisubizo aho kitari,ndumva udukingirizo twashyirwa mu mashuri.

  3. Ni mwivugire.Kurwanya ubusambanyi mu rubyiruko ni nko kurwanya ruswa..Iyo ntambara ntimuteze kuyitsinda nta bariyeri zisobanutse mushyizeho(erega muri iki gihugu nta gardes-fous zizewe tugikoresha)..Hari intambara zitsinda abantu batarazirwana..Niyi iri muri zo!!!!

  4. Ni mwivugire.Kurwanya ubusambanyi mu rubyiruko ni nko kurwanya ruswa..Iyo ntambara ntimuteze kuyitsinda nta bariyeri zisobanutse mushyizeho(erega muri iki gihugu nta gardes-fous zizewe tugikoresha)..Hari intambara zitsinda abantu batarazirwana..Niyi iri muri zo!!!!

Tanga Igitekerezo