Kwamamaza

UMUJYI WA KIGALI

Abahawe inshingano nshya mu mujyi wa Kigali basabwe gushyira imbere inyungu z’umunyarwanda

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abahawe inshingano nshya mu mujyi wa Kigali basabwe gushyira imbere inyungu z’umunyarwanda

Masozera Andre Pierre arahirira inshingano zo kuba umujyanama muri njyanama y’umujyi wa Kigali

Kuri uyu wa 28 Kanama 2016, ni bwo urukiko rukuru rwakiriye indahiro za Masozera Andre Pierre na Micomyiza Gilbert ku mwanya w’abajyanama b’umujyi wa Kigali aho basabwe gushyira imbere inyungu z’abaturage mu byo bakora byose.

Nkuko Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribiteganya, aba bombi barahiye bafashe ku ibendera ry’igihugu, barahirira kutazahemukira Repubulika y’ u Rwanda n’ibindi byose bikubiye muri iyo ndahiro.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Vincent Munyeshyaka yasabye abahwe inshingano nshya guharanira gushyira imbere serevisi zigenewe umuturage no gushyira imbere inyungu ze kugirango akomeze kugera ku iterambere rirambye.

Mu ijambo rye, Munyeshyaka yagize ati: ‘’…turabona ikintu tugomba gushyira imbere ari serivisi k’umuturage kandi serivisi ishyira imbere inyungu z’umuturage ku buryo inzego z’ibanze twaba abafasha b’abaturage kugirango bagere kuri serivisi bifuza.’’

Munyeshyaka yongeyeho ko kwegereza serivisi umuturage ari imwe mu ntego zo kwegereza ubuyobozi abaturage aho kugirango abaturage abe aribo basanga ubuyobozi.

Yashimangiye ko abayobozi bakwiye kuva ku muco wa kera wo kumva ko abaturage ari bo bafata iya mbere bakajya gushaka abayobozi gusa, ahubwo ngo n’abayobozi bagomba kumanuka bagasanga abaturage bakabashyikiriza serivise bifuza biboroheye.

Ati: ‘’…aha icyo nsahaka kuvuga, tuve muri ya mikorere ya kera, aho wabonaga ko umutarage ari we ugenda yegera inzego, agahera ku kagari akazamuka k’umurenge, ku karere byaba ngombwa akagera no ku mujyi wa Kigali. Turagirango umuturage mu rwego rwo guhabwa serivisi ajye ku Kagari noneho urwo rwego rukorane n’izindi nzego umuturage atarinze kujya aho hose.’’

Aba bajyanama bose uko ari babiri bahagarariye akarere ka Gasabo mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali.

Masozera Andre yasimbuye Munyentwari Alfred wahoze ari umuyobozi wa SOS witabye imana mu minsi ishize, mu gihe Micomyiza Gilbert yasimbuye Mpunga Mediateur weguye kuri uyu mwanya.


Masozera Andre Pierre asinyira indahiro ye imbere y’amategeko


Micomyiza Gilbert arahirira inshingano nshya yahawe mu mujyi wa Kigali


Micomyiza asinyira inshingano nshya


Indahiro z’aba bombi zakiriwe n’urukiko rukuru

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC yasabye abahawe inshingano nshya guharanira kwegereza serivisi umuturage

Janvier KARANGWA

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza