Kwamamaza

UBUTABERA

Yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugabo yafashe aryamanye n’umugore we

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugabo yafashe aryamanye n’umugore we

Ezeckiel Igbokwe wishe umugabo waryamaye n’umugore we

Umugabo yatawe muri yombi n’igipolisi cya Nigeria nyuma yo kwivugana undi mugabo ubwo yamusangaga aryamanye n’umugore we.

Ezeckiel Igbokwe w’imyaka 32 akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugabo witwa Victor Oladudun ubwo yamusangaga aryamanye n’umugore we.

Amakuru dukesha Popafro.com aravuga ko Ezeckiel Igbokwe watawe muri yombi nyuma yo kwica uwamusambanyirizaga umugore, ngo yari amaranye n’umugore we Juliette imyaka 12.

Uyu mugabo watawe muri yombi yagize ati: "Nkora ubucuruzi, nagiye mu gace ka Onitisha ngarutse nasanze umugabo mu cyumba cyanjye aryamanye n’umugore wanjye, twahise dutangira kurwana umugabo yari akomeye kundusha mbura icyo nkora. nari mfite icyuma mu bwiherero bwanjye, nahise mukeba akaboko n’ijosi, ubwo nari mujyanye kwa muganga mazutu yanshiriyeho apfira munzira."

Uyu mugabo yemeye ikosa avuga ko yamwishe abitewe n’uburakari ko atari agambiriye kumwica, yakomeje avuga ko atari azi uyu mugabo ndetse akaba atari azi ko afitanye umubano wihariye n’umugore we.

Juliette wari ufitanye abana 3 n’umugabo we yavuze ko ubusanzwe acuruza itabi uyu mugabo Victor akaba ari we warimugemuriraga akaba akeka ko yaba yakoresheje uburozi kugira ngo baryamane.

Yagize ati: " Nari maze amezi 6 nzi uyu mugabo, yakundaga kumbwira ngo ashaka ko tubana nkamubwira ko mfite umugabo, ubwo byabaga ndakeka ko yakoresheje uburozi, gusa icyo nibuka ni uko yampamagaye ansaba kuza kundeba nkamubuza, yambwiye ko yari avuye kure ansaba kurara mu rugo kuko yari ahazi. Namubujije kuza, mu gihe yari ahageze sinamenye ibyabaye."

Uyu mugabo bishe ngo yari afite umugore utamwitagaho kuko bahoraga barwana nyuma aza guhitamo kumara amezi yaramutaye amusigira abana.

IBITEKEREZO

  • Julie Yanditse:

    Izo mpanya n ibyo bihanya bizarikora.mwagiye mwisengera Imana ikabarinda irari koko? Cg se mukagumana abagore cg abagabo banyu? Nzaba numva da. Ariko se ubundi ko ikidashira kitateranya abantu iyo areka uwo mugabo akigendera ko atarakimujyanye?!ahaa wasanga atari n ubwa mbere aharaye. Indaya ziransetsa kweri. Atinyuke avuge ngo yamuroze nta soni. Yakwemeye ibibaye ko afatiwe mu cyuho.

  • Elias Anthony Yanditse:

    Jamaa anaaca mkewe anaenda kuzini nawengine noma kweli, arafu anafariki alafu anaombew eti apokerewe nuksi kabisa, bola angefumaniwa na msichana

  • Niyomuhoza Yanditse:

    ariko Imana nayo yaragowe! iruhuko ridashira ku muntu wiciwe mu busambanyi yarataye umugore we! Ariko ye!

  • J,baptaste Yanditse:

    Uwo Mugabo Bishe Imana Imuhe Iruhuko Ridashira?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza