Kwamamaza

UBUTABERA

Yatawe muri yombi nyuma yo gukubita se akanafata nyina ku ngufu

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Yatawe muri yombi nyuma yo gukubita se akanafata nyina ku ngufu

Umugabo yasabiwe gufungwa n’urukiko rw’ibanze nyuma yo gukubita se (papa we) yarangiza akanafata nyina umubyara ku ngufu.

Perezida w’urukiko rw’ibanze rwo muri Benin mu gace ka Edo yasabiye Omoregieve Humphrey w’imyaka 43 ukomoka mu gihugu cya Benin, igihano cyo gufungwa nyuma yo gukubita bikabije ise yarangiza agafata nyina umubyara ku ngufu.

Amakuru dukesha Popafro.com aravuga ko uyu mugabo yari azwiho kuba imbata y’ibiyobyabwenge n’ubusinzi.

Omoregieve ubwo bari mu rugo mu gace bita 294 Upper Mission Benin, yafashe igice cy’ingiga y’igiti maze acyifashisha mu kugikubita se mu mutwe kugeza ubwo amukomerekeje bikabije agata ubwenge.

Mu gihe yari amaze gukomeretsa se yahise ahindukirana nyina umubyara maze atangira kumubwira amagambo akomeretsa mbere y’uko amufata ku ngufu inshuro nyinshi zikurikiranyije.

Uyu mugabo akimara gukora ibi bikorwa by’urukozasoni akaba yarahise atangira gushaka uburyo yacika gusa ntibyamuhiriye kuko Perezida w’urukiko rw’ibanze muri kariya gace yahise asaba ko uyu Omoregieve atabwa muri yombi akaba afunzwe kugeza ku itariki 8 Nzeli 2016 ubwo azatangira kuburanishirizwa imbere y’amategeko.

IBITEKEREZO

  • emanwer Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano.mbanjekubasuhuza.amahoroyimana.abanenamwemwese.nibihebyanyuma.ntakundi.nugusenga.imanikadufasha

  • Ndayambaje Iddi Augustin Yanditse:

    Ahanwe Namategeko?Kdi Bamuhe Burundu?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza