Abakozi n’umukoresha wabo bafatanywe uduhanga tw’abantu muri resitora

3

Iyi Resitora ngo yagaburiraga abakiriya bayo inyama z’abantu

Polisi y’igihugu cya Haiti yafunze resitora ndetse inata muri yombi umuyobozi n’abakozi bayo nyuma yo gufatwa bacuruza inyama z’abantu ku bakiriya babo.

Amakuru dukesha Lesaistu.com aravuga ko polisi yataye muri yombi aba bantu nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage baturiye iyi resitora, bavuga ko abakozi b’iyi resitora bagira umwanda ukabije.

Mu gihe polisi yarimo ikora iperereza ku isuku nke yarangwaga muri iyi resitora, ni bwo baje gusanga hari imitwe y’abantu imanitse inajojoba amaraso bigaragara ko ari bwo yari imaze gukurwa ku bihimba.

Si ibi iyi resitora ishinjwa gusa kuko Polisi yanahishuye imbunda mu byumba by’iyi resitora bikekwa ko zaba zifashishwa mu iyicwa ry’aba bantu.

Abantu icumi bakekwaho gukorana n’iyi resitora muri ubu bucuruzi bw’inyama z’abantu bakaba bahise batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Umwe mu baturage baturiye iyi resitora yatangarije Polisi ko ibyo babonye bidatangaje cyane ugereranyije na bimwe mu bikorwa bigayitse iyi resitora ikora.

Yagize ati:" Ntabwo natunguwe n’aya makuru ababaje kuko nkurikirana umunsi ku munsi ibikorwa bigayitse bibera aha muri iyi resitora ."

Uyu muturage kandi yashinje abakorera muri iyi resitora kuba batambara impuzakano zifite isuku kandi bakaba badatanga serivisi nziza ku bayigana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo