Kwamamaza

UBUTABERA

Cote d’Ivoire: Yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa umwana yibye

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
 Cote d’Ivoire: Yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa  umwana yibye

Ku wa gatatu tariki 24 Kanama 2016 ni bwo Mariam Bamba, umugore w’imyaka 25 ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa umwana w’umuhungu w’amezi 5 yari yibye mu gace ka Duekoue.

Amakuru dukesha Popafro.com aravuga ko Polisi yatangiye gukurikirana iki kirego mu ntangiriro za Kanama 2016, ubwo uyu mugore Bamba yibaga umwana w’uwitwa Ouedraogo Sanata akamujyana mu kigo nderabuzima cya Gaturika kitwa Pietro Bolini d’Odienne akagenda avuga ko ari uwe.

Uyu mugore Mariam Bamba yaje gufatwa ubwo yari yamujyanye muri iki kigo nderabuzima aho yagendaga avuga ko ntabiryo bihagije afite byo kugaburira uyu mwana.

Abashinzwe umutekano baje kumva umwana arira, basaba uyu mugore Bamba ko yabereka ifishi yabyariyeho kwa muganga, gusa uyu mugore ntiyaje kuyibona, ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima bukaba bwarahise bwitabaza abashinzwe umutekano

Nyuma y’iminsi mike uyu mugore yibye umwana Ouedraogo Sanata yaje gutangarizwa ko umwana yabonetse ari muzima ndetse akaba ari mu kigo nderabuzima cya Gaturika, uyu mugore wari wabuze umwana yaje kujyana n’umugabo ku kigo nderabuzima maze basanga umwana wari wibwe ni uwabo.

Mu gihe hagikorwa iperereza kuri uyu mugore wibye umwana, uyu umwana yabaye arererwa muri iki kigo nderabuzima cya Gaturika.

Bamba Mariam ushinjwa kwiba umwana kuri ubu ari muri gereza ya MACO, mu gihe iperereza rikiri gukorwa kubyaha ashinjwa byo kwiba umwana w’umuhungu w’amezi 5

.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza