Umugore yakatiwe gufungwa nyuma y’imyaka 20 arera umwana yibye

Urwego rushinzwe gukora iperereza ku byaha mu gihugu cya Afurika y’Epfo, rwakoze iperereza ndetse hakorwa ibizami bya ADN ku mwana wari wibwe mu 1997 ubwo yari amaze iminsi itatu avutse, none kuri ubu ukekwaho gukora iki cyaha akaba yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 10.

Amakuru dukesha Citizen aravuga ko urukiko rwa Hawks muri Cape rwakatiye umugore igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiba umwana witwa zephany Nurse akaba yari umwana wari umaze iminsi itatu avutse nyuma y’uko umuganga wari ushinzwe kumwitaho amubuze.

Umugore w’imyaka 54 yakatiwe n’urukiko rukuru rwo mu burengerazuba bwa Cape ashinjwa kwiba uruhinja rw’iminsi itatu arukuye mu maboko ya nyina wari wasinziriye, ibintu byabereye mu bitaro bya Groote Schuur mu 1997.

Tariki 30 Kanama 1997 ni bwo uyu mwana w’uruhinja yibwe muri ibi bitaro.

Nyuma y’imyaka hafi 20 uyu mwana ashakishwa n’abaganga, yaje kuboneka nyuma y’aho undi mwana wamukurikijwe bahuriye mu kigo kimwe bagiye kwiga bagenzi be bigana bagatangira kuvuga ko basa cyane.

Urwego rushinzwe iperereza muri kariya gace rwahise rutabwazwa ndetse hanakorwa ibizamini bya ADN nyuma baza kuvumbura ko uyu mwana ariwe waburiye mu maboko y’umuganga ubwo yari amaze iminsi itatu avutse.

Umwe mu baganga witwa yemeje iby’ishinjwa ry’uyu mugore ndetse agaragaza uburyo Celeste umubyeyi w’uyu mwana yahangayitse nyuma yo kubura umwana we wa mbere.

Uyu mugore yatangiye gukorwaho iperereza muri Werurwe 2016 ndetse asabwa ko atagomba kongera kugira aho ahurira n’uyu mwana yibye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo