Uwunganira Seyoboka yasibye iburanisha nta mpamvu izwi, urubanza rurasubikwa

4

Seyoboka (wambaye icyatsi kibisi) yagejejwe mu rukiko bwa mbere urubanza rwe rurasubikwa

Henri Jean Claude Seyoboka ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere umwunganizi we arabura bituma urubanza rwe rusubikwa.

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2016, ni bwo Henri Jean Claude Seyoboka wahoze ari Sous lieutenant mu ngabo zatsinzwe yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare rw’i Nyamirambo kugirango atangire kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Seyoboka aregwa ibyaha bikomeye birimo icyaha cya jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ashinjwa kuba yarakoreye ibyo byaha i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari umusirikare mu ngabo zatsinzwe (EX-FAR).

Mu gihe iburanisha ryari ritangiye byahise bigaragara ko Me Arbert Nkundabatware wunganira Seyoboka mu rubanza rwe adahari.

Nyuma yo kuvuga umwirondoro we, Seyoboka yahise abwira Urukiko ko nta kindi aza kuvuga mu gihe adafite umwunganizi.

Seyoboka yavuze ko atazi impamvu umwunganizi we adahari kuko ngo baherukanaga kuwa gatanu ndetse mu rukiko bahamagara Me Arbert Nkundabatware kuri telefoni ye igendanwa ariko basanga inomero ye itari ku murongo.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Capt Kagiraneza Kayihura bwabajijwe icyo buvuga ku kuba Seyoboka ataburana nta mwunganizi maze buvuga ko Seyoboka afite uburenganzira yemererwa n’itegeko nshinga bwo kuburana yunganiwe.

Ibi byatumye umucamanza asubika uru rubanza rwimurirwa tariki 01 Ukuboza 2016 kuko Seyoboka yabwiye urukiko ko ari ubwambere ageze mu rukiko bityo akaba atazi kuburana.

Gusa ubushinjacyaha bwasabye ko Me Arbert Nkundabatware agomba kubazwa niba adashaka kunganira Seyoboka hagashakwa undi mwunganizi.

Seyoboka aregwa kuba yarayoboye ibitero n’inama zateguraga zikanashishikariza abantu gukora Jenoside.

Inama izwi cyane mu zo ashinjwa kuba yarayoboye ni iyabaye kuwa 21 Mata 1994 yateguye igitero cyagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ahitwa kuri CELA ‘Centre d’Etudes des Langues Africaines’, aho bukeye bwaho abarenga 72 bishwe.

Seyoboka yakatiwe imyaka 19 n’urukiko Gacaca rwa Nyarugenge adahari ariko kuwa 11 Ugushyingo uyu mwaka, igihugu cya Canada yari amaze imyaka 20 yarahungiyemo cyamwohereje mu Rwanda kugirango aburanishwe ibyaha aregwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Jew mbona adasa nuwupfunzwe!amaraso arahuma!azomuhumira.hari yahungiy Canada yibaza ngo naho ubutungane budashika!!nakome

  2. Jew mbona adasa nuwupfunzwe!amaraso arahuma!azomuhumira.hari yahungiy Canada yibaza ngo naho ubutungane budashika!!nakome

  3. kbx ibyobakoze bizabagaruka birababaje umuntu kuba yalumuyobozi akagira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bamukanile urumukwiye,

  4. muraho banyamakuru twizera kandi twemera nge nagirango munsobanurire nkokuba umuntu yarakatiwe adahari yaza ntajurire ubwo urubanza rwe rwagakwiye gusubirwamwo ?ESE umuntu wakatiwe imyaka 20yigifungo aburana ifungwa nifungurwa cute?murakoze

Tanga Igitekerezo