Uwishe Iribagiza Christine wo ku Kicukiro yavuzeko yari kuzica abantu 1000

15

Majyambere Bertin warufite umugambi wo kwica abantu 1000.

Kuri uyu wa gatandatu polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore witwa Christine Iribagiza wiciwe mu murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro n’Umuzamu warindaga igipangu i Gacuriro, uwitwa Majyambere Bertin ubyemera akanavuga ko yari afite umugambi wo kwica abandi.

-Majyambere Bertin yari amaze imyaka 10 afungiwe kwica murumuna we

- Yishe Iribagiza Christine nyuma y’iminsi 4 gusa afunguwe

- Avuga ko yari afite gahunda yo kwica abandi bagera ku 1000.

Kuwa 13 Mata 2017 nibwo umugore witwa Iribagiza Christine yishwe mu masaha ya mu gitondo, anigishijwe igitambaro ubwo yari ari iwe mu murenge wa Nibyoye ho mu
karere ka Kicukiro, ndetse n’umuzamu warindaga urugo rwe asigara ari intere.

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu bane barimo Majyambere Bertin wiyemerera ko yishe Christine Iribagiza , Ingabire Banjamin watwaye (Majyambere Bertin) ubwo yajyaga kwica umuzamu warindaga igipangu cyiri I Gacuriro, Hatangineza Hassan n’umugore we Mushimiyamana Garce bajyanye kwica Christine Iribagiza.

Hatangineza Hasaan ukekwaho gufatanya na Majyambere Bertin mu rupfu rw’aba bantu babiri avuga ko yajyanaga na Majyambere Bertin ariko ko atabaga aziko bagiye kwica ahubwo ko yabaga yabwiwe ko bagiye mu kazi.

Umugore wa Hatangineza Hassan, wajyanye nabo ubwo bajyaga kwica Iribagiza Christine nawe yavuze ko bajyanye ariko bakaba batari bazi ko bagiye muri ubwo bugizi bwa nabi.

Majyambere Bertin wiyemerera ko yishe abo bantu avuga ko nyuma yo kuva muri gereza aho yari amaze imyaka 10, yasanze igihugu cyaramusize, hari n’abantu bigabije imitungo ye bimutera uburakari ari byo byatumye atangira kwiba no kwica.

Mu bantu babiri yari amaze kwica nta n’umwe wari waramutwariye imitungo

Yavuze ko yavuganye n’umuzamu wo kwa Iribagiza Christine ko azamufasha kwiba imodoka yo mu bwoko bwa Benz yari ihari nawe akumuha miliyoni 10.

Yagize ati “ nabarije uwo muzamu witwa Fidele nti ese ubu umuntu aguhaye miliyoni 10 ,muri aka akanya wazimarisha iki? Arambwira ati nahita njya kubaka iwacu, ndamubwira nti ngwino nkubwire ukuntu nazigiha.

Naramubwiye nti iraya benz(ubwoko bw’imodoka) ndayishaka mwemerera ko nzimuha ako kanya . mu gushaka kwinjira yashatse kuvuga ko nyirabuja yamubujije nitwaza uriya mukobwa. Aragenda aramukomangira arakingura turinjira mpita mfata uwo Fidele ndamubwira nti genda ubyutse nyokobuja anzanire urufunguzo rw’imodoka.

Nyirabuja arabyuka ndamubwira nti ikintu kinzanye ni amadorali ibihumbi 25, arambwira ngo ntayo ampa niyo nagira nte. Numva ka kazamu nako twari twapanze gatangiye ibintu by’induru ndagenda mpita nkica ariko nkica nabi ntikapfa.

Ubwo nibwo negereye nyirabuja ndamubwira nti amafaranga ari he? Mbona atangiye gushaka kuvuza induru mpita munigisha ishuka ye mbona ashizemo umwuka.”

Mu mvugo iteye ubwoba Majyambere Bertin yavuze ko yari afite gahunda yo kwica abandi bantu bagera ku gihumbi ndetse ko kuri uyu wa gatandatu hari undi yari yarapangiye kwica, akaba yarusimbutse.

Yagize ati “mu gihe njyewe nabonaga ibyanjye babitwara uko bishakiye numvaga nta kindi niyo mpamvu navuze nti umuntu wese mfitanye nawe ikibazo ngomba kumwica akava mu nzira.

Numvaga ngomba kwica nk’igihumbi byibuze none nagize umwaku mumfashe nishe abo bangahe. Uyu munsi kuwa Gatandatu nagombaga kwica n’undi agira Imana ubu yarusimbutse.”

Majyambere Bertin avuga ko abo bashinjanywa yabajyanaga batazi ibyo agiyemo, ariko igiteye urujijo ni ukuntu Hassan yongeye kwemera gukorana nawe nyamara yari yaramenye ko Iribagiza Christine yapfuye.

Kwa iribagiza Christine bahibye amafaranga ibihumbi 80,imikufi y’agaciro na televiziyo yo mu bwoko bwa flat screen.

Mu gipangu kiri i Gacuriro bahibye televiziyo eshatu zo mu bwoko bwa flat screen zo zikaba zarafashwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze Majyambere Bertin na Hassan bacuriye uwo mugambi mubisha muri gereza aho bari bafungiye.

Ibyo kuba hari abantu bigabije imitungo ye,ngo arabeshya kuko ntayo yagiraga ngo igishoboka ni uko yishe murumuna we akaba igicibwa mu muryango.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubwicanyi, n’ubujuru bukoresheje kiboko bahamwe n’ibyaha bakaba bashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 15

  1. Umuntu nkuyu ntagomba gusubira mubantu kuko abo yambuye ubuzima nabo

    bari abantu niba leta idakemuye ikibazo cyuriya muntu afunguwe abantu bamwicira mu muhanda kuko batamwishe yakongera akica abandi

  2. Abantu nkabo baracyabaho koko? Mana yisi nijuru. Maze ngo bakamugirira imbabazi rero. Birababaje

  3. anketi ijye ikurikira nibimenyetso ngo yamunigishije ishuka?Amafoto yerekanye ahambirijwe imigozi,ikindi ni gute batuma umwicanyi yidoga ko afite yahunda yo kwica abantu1000?byateye ubwoba benshi kuburyo ubonye nibyakorewe abana bishwe batwitswe nabangavu bishwe za gasogi isura yumutekano Rwanda iri kwangizwa.Police nibikurikirane pe.

  4. Aaaaaa ubu birahuzwa bite n ibyo polisi yasanze kuri crime site....si ibyuma byabaye ishuka...!??? Igitangaza kiba i Rwanda

  5. Aaaaaa ubu birahuzwa bite n ibyo polisi yasanze kuri crime site....si ibyuma byabaye ishuka...!??? Igitangaza kiba i Rwanda

  6. Uyu mugabo yahindutse "une personne indesirable" muri societÄ—. Ni gute umuntu nk,uwo asubizwa mu bandi! Nta n,isoni ngo yagize umwaku polisi imufata atarica uwari kuri gahunda yi kwicwa uwo munsi!! Azatumara! Mwene abo bantu ntibagikenewe!

  7. Yewe abagabo baragwira, ariko MAJYAMBERE Bertin ndikumva ari Shitani yazamukiye mwisi.
    jyewe ndikumva nkurikije amagamboye, ndikubona igifungo cya burundu ntacyo cyamara.
    (ngokwica abantu 1000?)
    LETA nigire isubizeho igihano CYURUPFU maze Bertin bahite bamwica akokanya.
    kuko ndikubona Gereza itamukuraho imigambi mibisha yoguhekura urwatubyaye.

  8. Yewe abagabo baragwira, ariko MAJYAMBERE Bertin ndikumva ari Shitani yazamukiye mwisi.
    jyewe ndikumva nkurikije amagamboye, ndikubona igifungo cya burundu ntacyo cyamara.
    (ngokwica abantu 1000?)
    LETA nigire isubizeho igihano CYURUPFU maze Bertin bahite bamwica akokanya.
    kuko ndikubona Gereza itamukuraho imigambi mibisha yoguhekura urwatubyaye.

  9. 1 | 2

Tanga Igitekerezo