Uwamahoro washinjwaga gushaka kugirira nabi ubutegetsi yarekuwe by’agateganyo

Uwamahoro Violette, Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza washinjwaga ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi no gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu yarekuwe by’agateganyo.

Uwamahoro yarekwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa mbere, nyuma yo gusanga nta mpamvu zifatika zatuma akomeza gufungwa.

Mu ibarunisha riherutse, Uwamahoro yasabye ko yarekurwa akaburana ari hanze kubera ko atwite.

We n’umupolisi witwa Shumbusho Jean Pierre, bashinjwa ibyaha byo Kumena ibanga rya Leta, kurema umutwe w’ubugizi bwa nabi no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi cyangwa umukuru w’igihugu.

Umucamanaza yavuze ko Shumbusho na we ufunzwe, usanzwe ari mubyara wa Uwamahoro yagiye yivuguruza mu buhamya bwe bwashinjaga Uwamahoro.

Shumbusho wari usanzwe ari umupolisi, ngo yabwiye ubushinjacyaha yaganiriye na Uwamahoro amusaba kuvana amaboko ku butegetsi buriho mu Rwanda, agasanga ingabo zizaza gukuraho leta y’u Rwanda ziri muri Uganda.

Umucamanaza yategetse ko Shumbusho we akomeza gufungwa by’agateganyo kuko ibyaha ashinjwa bikomeye kandi akaba abyemera.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo