Kwamamaza

UBUTABERA

Uwahoze ayobora RSSB yahanaguweho ibyo kunyereza ibya Leta

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Uwahoze ayobora RSSB yahanaguweho ibyo kunyereza ibya Leta

Kantengwa Angelique wahoze uyobora RSSB yagizwe umwere

Kantengwa Angelique wahoze ayobora Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), wari ukurikiranyweho ibyaha birimo ibyo gukoresha nabi umutungo wa Leta yagizwe umwere.

Yatawe muri yombi muri Nzeli 2014, agezwa imbere y’urukiko atangira kuburanishwa ku byaha birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, gutonesha ndetse no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu mwaka wa 2015, Kantengwa yaje kurekurwa by’agateganyo n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruvuga ko arwaye cyane bityo ko akeneye kwivuza.

Tariki 15 Nyakanga uyu mwaka ni bwo uyu mugore yagizwe umwere, gusa ubushinjacyaha bwo bukaba buvuga ko bugiye gusuzuma neza ibyo urukiko rwashingiyeho rumugira umwere babona bidasobanutse bakagira icyo bakora.

Nkusi Faustin, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yatangaje ko nk’ubushinjacyaha bafite iminsi igera kuri 30 yo gusuzuma iby’urukiko rwashingiyeho rugira umwere Kantengwa, ngo nibitabanyura bakaba biteguye kujuririra iki cyemezo.

Uretse aka kayabo ka Miliyali na Miliyoni 600 ashinjwa gukoresha nabi, Kantengwa kandi yashinjwaga kuba yarahaye rwiyemeza mirimo wakoraga igishushanyo mbonera cyari cyatanzwe n’iki kigo amadorali ya Amerika 30,000 mu buryo budasobanutse.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza