Urukiko rwakatiye by’agateganyo abasirikare baregwa kwicira umuntu i Gikondo

2

Urukiko rwa gisirikare rwakatiye abasirikare babiri bashinjwa kwica Ntivuguruzwa Aimé Yvan bamurashe, igihano cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha bitanu bashinjwa rikomeje.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2017, nibwo urukiko rwa gisirikare rwategetse ko Pte Ishimwe Claude na Pte Nshimiyumukiza Jean Pierre bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kugirango iperereza ku byaha bashinjwa rikomeze gukorwa neza.

Umwanzuro w’urukiko wasomewe mu ruhame mu Kagali ka Rwampala, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro aho ibyaha bakekwaho byakorewe ari na ho urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye.

Aba basirikare baregwa ibyaha bitanu birimo icyo kwica, kurasa nta burenganzira, ubwambuzi bukoresheje ikiboko, ubugande mu kazi no kwangiza umutungo w’undi muntu kubw’inabi.

Kuba mu byaha bashinjwa harimo ubufatanyacyaha mu bwicanyi ni impamvu ikomeye yatumye urukiko rufata umwanzuro wo kubakatira iki gifungo cy’agateganyo kugirango batazica iperereza cyangwa bagasibanganya ibimenyetso.

Mu iburanisha ryo kuwa 23 Kamena 2017, Pte Ishimwe yemeye ibyaha byose ashinjwa naho Pte Nshimiyumukiza yemera gusa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Ntivuguruzwa yishwe arashwe mu ijoro rishyira tariki ya 10 Gicurasi uyu mwaka yicirwa hafi y’akabari gaherereye i Gikondo ahazwi nka CGM mu mujyi wa Kigali.

Kuri ubu, abaregwa bashobora kujuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko. PteNshimyumukiza Jean Pierre na Pte Ishimwe Claude bahise bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Gisirikare.

Kanda hano umenye uko iburanisha ryabanje ryagenze

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Twifuza ko hajya habaho gukurikirana ibintu neza
    kugiranho hatabaho akarengane,kandi turashimira uburyo kmukurikirana akarengane nkakariya nta kubogama .Murakoze

  2. Twifuza ko hajya habaho gukurikirana ibintu neza
    kugiranho hatabaho akarengane,kandi turashimira uburyo kmukurikirana akarengane nkakariya nta kubogama .Murakoze

Tanga Igitekerezo