Urukiko rwahagaritse gukurikirana Dr Rose Mukankomeje

1

Urukiko rwategetse ko Dr Rose Mukankomeje adakomeza gukirikiranwa ku byaha birimo ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi, gusibanganya ibimenyetso no gusebya inzego za Leta.

Mukankomeje wayoboraga ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REAM) yatawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka. Muri Mata yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo arajurira mu rukiko rukuru nyuma aza kurekurwa ariko ategekwa bimwe mu byo yagombaga kwitondera.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo urubanza rwagombaga kuburanishwa mu mizi ariko ubushinjacyaha bwahise buvuga ko buhagaritse gukurikirana Mukankomeje.

Radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwatangaje ko ruhagaritse gukurikirana uregwa nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha.

Ibirego Mukankomeje yashinjwaga byari bikubiye mu kiganiro yagiranye n’uwitwa Bisamaza Prudence wari uri gukorwaho iperereza, ngo akamuhishurira ko ari gukorwaho iperereza, anamugira inama yo guhindura nimero ya telefone, byaje gutuma ukekwa aburirwa irengero.

Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko Mukankomeje yasebeje inzego za Leta, ngo kuko yabwiye Bisamaza ngo: “Bariya bantu barasaze barashakisha ibihanga” , ubushinjacyaha bukabisanisha no kuvuga ko ubwo inzego za Leta zikurikirana urwo rubanza ari ubusazi.

Mukankomeje we yireguraga avuga ko yahamagaye Bisamaza atazi niba akurikiranyweho ibyaha, kandi ngo ntabwo yamennye ibanga ry’akazi kuko nta warimubikije, ndetse akavuga ko kuba yaravuze ngo ‘bariya bantu barasaze’ bitavuze ko yavugaga inzego za Leta.

Kureka gukurikirana Mukankomeje birahita binatesha agaciro amabwiriza yari yahawe n’urukiko rukuru ubwo yafungurwaga by’agateganyo, aho yagombaga kwitaba urukiko rwa Kagamara buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi atatu, kuba mu nzu ye iri mu Kagarama muri Kicukiro yashaka kwimuka akabimenyesha urukiko, Kutarenga umujyi wa Kigali atabiherewe uburenganzira, kudahindura telefone ye mu gihe cy’amezi atatu ndetse no gufatira impapuro ze z’inzira.

Mukankomeje aretse gukurikiranwaho ibyaha nyuma y’iminsi mike inama y’abaminisitiri imusimbuje ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa REMA, aho yasimbujwe Eng Collette Ruhamya wari umwungirije.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Bisobanuye ko Mukankomeje yagizwe umwere. Byari bikwiye ko anasubira kumirimo ye. Imirimo myiza yo kwita kumfubyi Mukankomeje akora Imana yayimwibukiye. Himbazwa mana.

Tanga Igitekerezo