Kwamamaza

UBUTABERA

Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rwemeye kumva ubujurire bwa Ingabire

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rwemeye kumva  ubujurire bwa Ingabire

Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rwemeye kwumva ikirego cya Victoire Ingabire ufungiye ibyaha birimo ingengabitekerezo ya jenoside no guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko we akavuga ko afungiwe binyuranyije n’amategeko

Umucamanza El Haj Guissé ukomoka muri Senegal yasobanuye ko icyemezo cy’u Rwanda cyaje hashize amezi 12 yose Ingabire yaragejeje ikirego muri urwo rukiko, bityo rero urubanza rukaba rukwiye gukomeza.

Nubwo urukiko rwafashe icyo cyemezo ariko, abacamanza babiri kuri 11 bagize urukiko, Gerad Niyungeko w’u Burundi na Aggustino Ramadhani wa Tanzania, ntibagishyikiye, ariko muri icyo gihe hafatwa icya benshi.

Ubundi amategeko urukiko rugendereraho ateganya ko kugira ngo rwakire ikirego cy’umuntu cyangwa cy’ishyirahamwe runaka, igihugu kiregwa kigomba kuba cyarahaye ku mugaragaro abantu bacyo uburenganzira bwo kwitabaza urwo rukiko.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko Madame Ingabire Victoire yagejeje ikirego cye muri uru rukiko ku itariki 3 Ukwakira 2014, urukiko ruracyakira kuko ibyangombwa byose byari byuzuye.

Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko ku itariki ya 1 Gicurasi 2016, hasigaye gusa imisi 3 ngo urubanza rutangire kuburanishwa, u Rwanda rwa sheshe itangazo rwari rwatanze mu rukiko rutanga ubwo burenganzira.

Ibyo byahise bihungabanya urubanza, kuko u Rwanda rwavuze ko kuva rusheshe icyo cyemezo, nta muturage warwo ushobora kugana urwo rukiko.

Abacamanza rero, bamaze gusuzuma ingingo u Rwanda rwatanze n’izo ababuranira Ingabire batanze, ngo rwasanze rufite uburenganzira bwo kumva urwo rubanza, kuko ibyo gusesa ubwo burenganzira u Rwanda rwabikoze urukiko rwarangije kwakira urubanza kera.

Itariki urwo rubanza ruzasubukurirwaho cyokora ntiyatanzwe.

Muri urwo rubanza, Ingabire yunganirwa n’Umunyarwanda Maitre Gatera Gashabana afatanije na Dr Caroline Buisman wo mu Buholandi, u Rwanda rugahagararirwa n’abo mu biro by’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda.

Ingabire wakatiwe gufungwa imyaka 15 azira ingengabitekerezo ya jenoside, gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba, arega Leta y’u Rwanda avuga ko uburenganzira bwe bwahohotewe mu nkiko z’u Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza