Urubanza rw’abanyarwanda babiri basabiwe gufungwa burundu rurasomwa kuri uyu wa Gatatu

Octavien Ngenzi (ibumoso) na Tito Barahira basabiwe gufungwa burundu
Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga, nibwo biramenyekana niba Ngenzi Octave w’imyaka 58 na Tito Barahira w’imyaka 65 basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo mu cyahoze ari Perefegitura Kibungo kuva mu 1977 kugeza mu 1994, bahabwa igihano cyo gufungwa burundu nkuko babisabiwe n’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bw’uBufaransa bwabasabiye gufungwa burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko ku bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo bishwe kuwa 13 Mata 1994.

Umushinjacyaha Philippe Courroye, yagaragaje ko Ngenzi na Barahira bari ku isonga rya Jenoside muri Kabarondo, ashingiye ko bari abayobozi kandi bakanayihagararira igakorwa.

soma inkuru bijyanjye hano:http://makuruki.rw/UBUTABERA/article/Ubufaransa-bwasabiye-abanyarwanda-2-gufungwa-ubuzima-bwose

Avuga ko Ngenzi nta kintu yakoze ngo ahagarike ubwicanyi kandi yari abifitiye ububasha ahubwo akabuhagararira, akongeraho ko Barahira yatangaga amabwiriza ndetse agafatanya n’abicanyi yitwaje icumu mu kiganza.

Uru rubanza rubaye urwa kabiri ruburanishijwe mu Bufaransa ku bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’urwa Pascal Simbikangwa,wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (FAR) wari ufite ipeti rya kapiteni wakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo