Urubanza Major Rugomwa aregwamo kwica umwana rwasubitswe

2

Kuri uyu wa Gatatu ku rukiko rw’ibanze rwa gisirikare rwa Nyamirambo hari hategerejwe urubanza Major Dr Rugomwa Mupenzi Aimable aregwamo ubufatanyacyaha mu gukubita no kwica umwana witwa Theogene Mbarushimana.

Uyu mwana yishwe kuwa 09 Nzeri 2016 mu mudugudu w’Ubumwe Akagari ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Urubanza ubwo rwaburanwaga ku ifungwa n’ifungurwa, Maj Rugomwa yavuze ko atishe uwo mwana ahubwo yitabaraga kuko ngo yari yamuvogoreye urugo akagirango ni igisambo.Urukiko rwaje kumukatira we na Nsanzimfura Mamerito gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mugihe iperereza rikomeje.

Kuri uyu wa Gatatu mu rukiko , Maj Rugomwa yagaragaye wenyine dore ko abamwunganira ndetse n’uwo bareganwa hamwe Nsanzimfura Mamerito batari bahari .

Rugomwa urubanza rugitangira yabajijwe niba yiteguye kuburana ariko arahakana avuga ko atiteguye ngo kuko inyandiko ikubiyemo ikirego cy’abaregera indishyi yayigejejweho ejo kuwa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2016.

Yasabye ko yahabwa umwanya akabanza gusoma dosiye ikubiyemo icyo cyaha ngo kuko atabonye umwanya uhagije wo kubisoma we n’umwunganira .

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo dosiye Maj Dr Rugomwa yayibonye nk’uko nawe abyiyemerera ngo ariko ibyo kuba atarayisomye ntibyumvikana ngo kuko iyo nyandiko igizwe n’impapuro 4 bityo ngo kuyisoma ntibikwiye gufata igihe kinini.

Gusa ubushinjacyaha bwasabye urukiko gushishoza bugafata umwanzuro bugendeye ku bushishozi bwarwo ariko bwemeza ko igihe urukiko rutanga cyose bwiteguye.

Me Rudakemwa Felix uhagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza nawe yavuze ko yiteguye kwakira icyemezo cy’urukiko bigendeye ku bushishozi bwarwo.

Nsanzimana Mamerito ureganwa na Maj Dr Rugomwa we ntiyabonetse mu rukiko ngo kuko yari arwaye nk’uko Rugomwa yabivuze. Urukiko rwabwiye Rugomwa ko impamvu ya Nsanzimana y’uburwayi idafite gihamya ahubwo ko yagombaga kuza mu rukiko akabyerekana.

Rugomwa ariko yavuze ko Nsanzimana yari yiteguye kuza kuburana agafatwa n’uburwayi agiye kuza ku buryo atari agishoboye kugera mu rukiko. Urukiko rwasubitse uru rubanza uregwa ahabwa igihe cyo kubanza gusoma dosiye ikubiyemo ibyaha aregwa.

Inkuru bijyanye:Maj Rugomwa ukekwaho kwica umwana yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Maj.Dr Rugomwa yemeye ko yishe umwana nk’igisambo cyari cyamuvogereye urugo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo