Umushoferi ufungiye gutwara ibiyobyabwenge yatanze ubuhamya n’inama kuri bagenzi be

1

Umugabo witwa Nkundimana Donath Afunzwe na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo gukwirakwiza ibiyobyabwenge nyuma yo gufatwa atwaye inzoga zitwa Zebra zitemewe n’amategeko, ariko uwo yari azitwariye akaza gutoroka nyuma abonye ko bagiye gufatwa.

Uyu mugabo yafashwe mu ijoro ryo kuwa kane tariki ya 21 ubwo yasabwaga n’umugabo witwa Ndoli kuzana imodoka akamuha ikiraka cyo kumutwarira inzoga azivana i Gatuna azijyana mu Karere ka Gatsibo.

Nkundimana Avuga ko yabanje kwanga ariko nyuma akaza kwemera kuko yari yamwemereye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 yo kumutwarira izo nzoga gusa.

Nkundimana avuga ko kuba yaremeye gutwara ibyo biyobyabwenge ashobora kuba yashutswe na shitani nyuma yo kwemera kujya ahantu atazi neza kandi uwamushyize mu makosa akamutaba mu nama agacika Polisi.

Yagize ati: ”Ni shitani yanteye kugirango mpaguruke i Kigali njye i Gatuna, ubwo twavuye i Gatuna twerekeza i Burasiraziuba mu Karere ka Gatsibo, aho nari ngiye ntabwo nari mpazi neza mu byukuri, we niba yari yamenye ko batubonye simbizi yarambwiye ngo aho twari tugiye twayobye ati kata imodoka dusubireyo mu gihe ngikata mbona umuntu aba avuyemo arirukanse mbona abashinzwe umutekano baraje ndahagarara.

Yakomeje agira inama abashoferi bagenzi be yo kwitondera gutwara ibyo batazi, ati: ”Ubutumwa naha bagenzi banjye ni uko bazajya bitondera abantu bababwira gutwara ibintu batazi ahubwo bakajya babashyikiriza inzego z’ubuyobozi kuko hirya no hino ahantu hose zirahari.”

ACP Twahirwa Celestin umuvugizi wa Polisi y’igihugu avuga ko uyu mugabo yafashwe ku bufatanye n’abaturage nyuma yo kuva i Kigali saa mbiri z’ijoro agiye i Gatuna gutwara izi nzoga.

Yagize ati: ”Nk’uko mu bizi ntabwo inzoga z’amashashi zemewe mu Rwanda, kandi inyinshi ziba zitujuje ibisabwa kugirango zibe inzoga zo kunywebwa. Uyu mugabo yahagurutse hano i Kigali saa mbiri z’ijoro, urumva ko yari abizi ko ibyo agiye gukora bitemewe hanyuma kubera bwa bufatanye n’abaturage babimenyesha polisi irabafata ariko uwo yari abitwaje agerageza kwiruka aracika”

Avuga ko abantu bacuruza izi nzoga zo mu mashashi bahora bahindagura amazina yazo iyo bamenye ko iryo bazihaye ryashyizwe ku rutonde rw’inzoga zitemewe ari nayo mpamvi iyi nzoga ya Zebra itari imenyerewe mu Rwanda.

ACP Twahirwa Celestin avuga ko n’ubwo byagaragara ko uyu mugabo yatwaye izi nzoga atabizi atabura guhanwa kuko icyaha yagikoze, gusa ngo ibihano byagabanuka.

Nkundimana ahamwe n’icyaha yahanwa n’ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana agahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 3.

Inzoga zizwi ku izina rya Zebra ni zo zafatanywe Nkundimana Donath

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo