Umurwanyi wa FDLR yatawe muri yombi nyuma yo kwishyikiriza MONUSCO

Umugabo ukekwaho kuba umurwanyi wa FDLR yatawe muri yombi nyuma yo kwishyikiriza ishami rya MONUSCO rishinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari inyeshyamba asaba ko yasubizwa mu Rwanda.

Byatangajwe n’umutwe w’ingabo z’umurywango w’Abibumbye (UN) zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, mu gace ka Sange mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma yo gukora igenzura MONUSCO ikaba ikeka ko uyu mugabo yaba ari Major Rafiki Castro Yacinthe wahoze ashakishwa kubera ibyaha aregwa byo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abasivili ku itariki ya 14 Gicurasi 2012 i Kamananga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

MONUSCO yahise ita muri yombi uyu mugabo, ibimenyesha Ministeri y’ubutabera muri Kongo, Ministeri na yo isaba ko uyu mugabo yashyikirizwa inkiko z’igisirikare cya FARDC i Bukavu kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse hubahirijwe ubutabera.

Nyuma yo gutabwa muri yombi na MONUSCO Tariki 31 Nyakanga 2016, Tariki 2 Nzeli 2016 ni bwo yamushyikirije inkiko za gisirikare i Bukavu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo .

MONUSCO ifatanyije na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bishimiye iki gikorwa cy’ubufatanye mu rwego rwo guhashya ubugizi bwa nabi n’umuco wo Kudahana muri Kongo.

Amasezerano mashya hagati ya MONUSCO na Kongo mu bijyanye no guta muri yombi no guhererekanya abakekwaho ibyaha, biraha imbaraga Leta ya Kongo ikomeje gukataza mu guhashya ibyaha byibasira inyokomuntu.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito igisirikare cya Kongo (FARDC) gitaye muri yombi abarwanyi 12 babarizwa mu ihuriro ryitwa John Love rikorana na FDLR mu gace ka Bwito muri Kivu y’Amajyaruguru.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo