Umunyarwanda ukekwaho Jenoside yafatiwe muri Suéde

2

Amwe mu mafoto y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Polisi yo muri Suéde yataye muri yombi umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 48 nkuko The Independent yo muri Uganda ibitangaza, yafashwe kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mugabo utatangajwe amazina yatawe muri yombi mu mujyi wa Orebro aho yari atuye, mu birometero bisaga 160 uvuye mu murwa mukuru Stocholm.

Ikinyamakuru gikomeza gitangaza ko yageze muri Suéde mu mwaka wa 1998, ahabwa ubwenegihugu mu mwaka wa 2006.

Si ubwa mbere Suéde yaba igiye kuburanisha abanyarwanda bakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yanakatiye igihano cya burundu Stanislas Mbanenande na Claver Berinkidi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo