Kwamamaza

UBUTABERA

Umukozi wa MINISPOC wakurikiranwagaho guteza umwijima muri stade Huye yagizwe umwere

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Umukozi wa MINISPOC wakurikiranwagaho guteza umwijima muri stade Huye yagizwe umwere

Umuriro muri stade wabuze rwagati mu mukino biba ngombwa ko umukino uhagarara

Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Kamena 2016 ubwo hasomwaga urubanza ruregwamo Rwabidadi Aimable, umukozi wa Minisiteri y’umuco na Siporo wari ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza mazutu byatumye umuriro ubura iminota 12 ku kibuga cya Huye mu mukino wahuzaga Cameroon na Ethiopia tariki 21 Mutarama 2016 mu irushanwa rya CHAN, urukiko rwisumbuye rwa Huye rwamugize umwere ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.

Rwabidadi yari akurikiranyweho icyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta n’icy’ubugome bugambiriye kugaragaza nabi isura y’igihugu mu nyungu ze bwite.

Umucamanza wari uyoboye Inteko iburanisha wanabanje kwisegura ku kuba isomwa ry’uru rubanza ryaratinze bitewe n’uko umwe mu bacamanza yari arwaye, yavuze ko nta bimenyetso simusiga ubushinjacyaha bwagaragaje bigaragaza neza ko Rwabidadi yakoze icyaha akurikiranyweho.

Umucamanza yavuze ko bitumvikana ukuntu mazutu yari kuba yashize ngo mu minota 12 abapolisi babe bavuye kuyigura mu mujyi wa Huye banarangije kuyishyira muri moteri yacaniraga iki kibuga.

Urukiko kandi rwashingiye ku kuba ngo ko Minisitiri w’umuco na Siporo ubwe yaravuze ko yahigereye umuriro ukimara kubura, agasaba abatekisiye kureba ikibazo cyaba cyabaye hanyuma bagasanga ari ikibazo cya tekinike.

Urukiko rushingiye kuri ibyo bimenyetso ngo rwasanze ibimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha nta shingiro bifite ruhita rutegeka ko Rwabidadi ahita arekurwa.

Soma inkuru bijyanye: http://makuruki.rw/UBUTABERA/article/Abaherutse-guteza-umwijima-muri-Stade-ya-Huye-bitanye-ba-mwana-imbere-y-ubutabera

http://makuruki.rw/UBUTABERA/article/Umukozi-wa-MINISPOC-ukurikiranyweho-guteza-umwijima-muri-Stade-Huye-yakatiwe-gufungwa-iminsi-30-y-agateganyo

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza