Kwamamaza

UBUTABERA

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku bafaransa bakekwaho uruhare muri jenoside

Yanditswe

kuya

na

Editor
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku bafaransa bakekwaho uruhare muri jenoside

Muhumuza Richard, umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwatangiye gukora iperereza ku bayobozi 20 b’Abafaransa ku ruhare bashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’umushinjacyaha mukuru rigashyirwaho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Muhumuza Richard, kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2016, ubushinjacyaha bwavuze ko mu gukurikirana aba bantu buzashingira ku makuru bwamaze gukusanya.

Iri tangazo ritangira riragira riti “Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru biramenyesha ko hatangiye iperereza rikurikije amategeko ku ruhare rw’abayobozi bamwe ba Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

Muri iri tangazo nta mazina y’abatangiye/abazakorwaho ipereza agaragaramo, ariko rivuga ko iryo perereza rizibanda ku bantu 20 ubushinjacyaha bufiteho amakuru bagomba kwisobanura ku byo bakekwaho.

Nyuma y’iri perereza ngo nibwo hazafatwa umwanzuro niba aba bakekwa bagomba gushyikirizwa inkiko zikabakurikirana cyangwa bikamenyekana niba ari abere.

Mu gihe iri perereza rizaba ririmo gukorwa, ngo abandi bayobozi bakuru b’u Bufaransa cyangwa intumwa za Guverinoma y’u Bufarannsa bashobora gusabwa gufasha ubushinjacyaha bw’u Rwanda muri iryo Perereza.

Ibi bitangajwe mu gihe Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) na yo iherutse gusohora urutonde rw’amazina y’abasirikare bakuru 22 b’u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

CNLG kandi iherutse no gushyira ahagaragara inyandiko igaragaza uruhare rw’abambasaderi b’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda aherutse kugirana ikiganiro n’itangazamakuru agaruka ku bijyanye no gukurikirana bamwe mu bafaransa ku ruhare bakekwaho mu gutegura no gukora jenoside yakorewe abatutsi.

Icyo gihe Mushikiwabo yavuze ko hazabanza gukorwa iperereza, nyuma hagira abagaragarwaho n’ibyaha bakabona gushyikirizwa inkiko bagakurikiranwa ndetse bagashyirirwaho impapuro zibata muri yombi.

Mushikiwabo yavuze ko abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu nzego zitandukanye haba mu gisirikare no mu nzego nkuru za Leta muri politiki.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bwamenyesheje inzego bireba zo mu Bufaransa, zirimo n’umushinjacyaha mukuru w’u Bufaransa bubasaba kugira ngo babafashe gukora iri perereza kandi ngo bwiteze ubufatanye mu ikorwa ryaryo.

Izindi nkuru bijyanye: U Rwanda rwasohoye urutonde rw’abasirikare b’Abafaransa bakewaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

U Rwanda rushobora gutanga impapuro zifata abasirikare b’u Bufaransa bashinjwa uruhare muri Jenoside

CNLG yasohoye inyandiko ivuga uruhare rw’abambasaderi b’u Bufaransa muri Jenoside

IBITEKEREZO

  • AIME Yanditse:

    Njewe ndabona urwanda rwasaze pe! buriya murikubona muza bigeraho peee! ninde wari wabona imbeba yuriye ingunguru?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza