Ubunini bwa Dosiye butumye urukiko rwimura isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo Dianne Shima Rwigara, Anne Uwamahoro Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi ku mpamvu zuko rutabashije gusuzuma dosiye y’uru rubanza kubera ubunini bwayo.

Urubanza rw’aba batatu bo mu muryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara rwagombaga gusomwa kuri uyu wa 20 Ukwakira saa cyenda ariko abacamanza baburanisha uru rubanza bavuze ko dosiye y’uru rubanza yabaye nini bituma batabasha kuyisuzuma yose bafata umwanzuro wo kwimura isomwa ry’uru rubanza.

Abaregwa bose bari bitabye urukiko ndetse na Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Anne na Dianne yari ahari mu gihe Me Gatera Gashabana wunganira Adeline we atagaragaye mu rukiko uyu munsi.

Bari baje biteguye kumva umwanzuro w’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko umucamanza nyuma yo kubahamagaza imbere y’inteko iburanisha yatangaje ko isomwa ry’urubanza rwabo ryimuriwe kuwa 23 Ukwakira 2017 saa cyenda.

Dianne na Anne Rwigara ndetse n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi bahuriye kucyaha baregwa cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha akekwaho kuba yarakoze ubwo yashakaga imikono y’abashyigikiye kandidatire ye.

Adeline Mukangemanyi we yihariye icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko bashinjwa ibyaha bikomeye kandi iperereza rikaba rigikomeje.

Soma inkuru ivuga k’ubwiregure bwa ba Rwigara HANO

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo