U Rwanda rwanenze itsinda rya UN rirwanya iyicarubozo guhagarika ubutumwa ryajemo ku mpamvu mpimbano

Itsinda rya UN rikora iperereza ku iyicarubozo n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda nyuma y’inama bagiranye kuwa 16 Ukwakira.

Guverinoma y’u Rwanda yanenze itsinda rya UN rikora iperereza ku iyicarubozo kuba ryarahagaritse ku buryo butunguranye imirimo ryari ryajemo mu Rwanda abarigize bakavuba ko byatewe n’imbogamizi kandi batarazitangarije Leta ngo zikemurwe.

Leta y’u Rwanda yasabye ko iri tsinda rigaragaza imbogamizi rivuga ko ryahuye na zo zigatuma bahagarika imirimo bari bajemo bakajya kubwira itangazamakuru ko babangamiwe kandi batarabigaragarije igihugu cyari cyabakiriye.

Iri tsinda ry’abagize komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano adahatirwa yo kurwanya iyicarubozo n’ibindi byaha bitesha umuntu agaciro n’ibibabaza umubiri ryatangiye akazi karyo kuwa mbere w’icyumweru gishize. Mbere yo gutangira, abarigize bagiranye inama n’inzego z’ubutabera mu Rwanda.

Iri tsinda rigizwe n’abantu baje baturutse i Geneva mu Busuwisi nyuma ryaje guhagarika akazi karyo, abarigize bavuga ko bagize imbogamizi zashyizweho na Leta y’u Rwanda zituma badakora akazi kabo uko babyifuza. Mu byo batangaje harimo ko hamwe na hamwe bangiwe kuvugana n’abo bashakaga kuvugana na bo, bagahitamo kugenda batarangije akazi kabo kuko ntabwisanzure bahawe.

Mu itangazo Makuruki ifitiye kopi, Guverinoma yashyize ahagaragara, Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagize ati: "guhagarika imirimo yabo u Rwanda rubifata nk’imyumvire mibi, u Rwanda rwari rwakiriye iryo tsinda rishinzwe kurwanya iyicarubozo mu butumwa bw’amagenzura ahoraho. Mu minsi itanu bamaze, iyi komite yasuye ahantu hatanu hatandukanye, harimo amagereza, sitasiyo za Polisi, ibigo ngorora muco, n’ibitaro by’abafite ubumuga bwo mu mutwe bavugana n’abakozi, imfungwa n’abarwayi."

Busingye akomeza avuga ko ibibazo byose bahuriraga na byo aho babaga bari byahitaga bikemurwa, akemeza ko ibyo batangaje bavuga ko babujijwe n’imbogamizi ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Minisitiri Busingye avuga ko U Rwanda ruzakomeza kubahiriza amasezerano yo kurwanya iyicarubozo ariko rukagendera ku mahitamo yarwo mu kuyakurikiza.

U Rwanda rwahisemo ku bushake gushyira umukonio ku masezerano arwanya iyicarubozo,

Aba bakozi bageze muri gereza ya Rilima n’iya Muhanga, Sitasiyo za Polisi za Nyamata, Kimihurura, na Nyamirambo, Ikigo ngororamuco cya Gikondo, bagera no kubitaro bikuru bya Kami n’ibya Ndera Psychiatric Hospital kandi ngo babashije kuvugana n’abantu batandukanye bo mu byiciro bitandukanye biboneka aho basuye hose.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo