U Rwanda rushobora gutanga impapuro zifata abasirikare b’u Bufaransa bashinjwa uruhare muri Jenoside

3

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira inzira zibageza ku gusohora impapuro zifata abasirikare 22 b’Abafaransa CNLG iherutse kwemeza ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) iherutse gusohora urutonde rw’abasirikare 22 u Rwanda rushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisiitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko ari ukuri, Leta y’u Bufaransa yatanze ubufasha kuri leta yakoze Jenoside mu Rwanda.

Ati:”Iriya ni inzira igitangira ariko ni inzira ifite ahandi inyura mbere y’uko twavuga impapuro zifata umuntu . Icyo bisobanura ni uko ari mu nzego za gisirikare z’u Bufaransa ari no mu nzego za politike hari abantu ibimenyetso bigaragaza ko bagize uruhare muri Jenoside yabereye muri iki gihugu.”

Avuga ko gusohora amazina ya bariya basirikare ari inzira y’ubutabera u Rwanda rutangiye kandi ko uretse n’abasirikare ngo vuba cyane CNLG izasohora n’urutonde rw’abanyapolitike b’Abafaransa nabo bafitiwe ibimenyetso ko bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatusti.

Ati”Ayo mazina rero y’abanyapolitike nayo ari hafi, ari mu nzira. Ndumva Komisiyo yarabisobanuye ko bazabanziriza kuri bamwe hagakurikiraho abandi. Ubwo ni ukuvuga ko iperereza kuri abo bantu rikwiye gutangira kugirango bizabanze kugera ku mpapuro zifata abantu, keretse ushatse kuba nk’umucamanza Brouguere ni we wabyutse ahitamo amazina y’abantu arega y’uko bagushije indege.”

Mushikiwabo yavuze ko mu mikorere myiza y’ubucamanza umuntu abanza gukorwaho iperereza akamenyeshwa ibyo aregwa ndetse nawe agahabwa umwanya wo kubivugaho no gutanga amakuru afite akabona gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi ari nayo nzira avuga ko u Rwanda rugiye gucamo.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wakunze kuzamo umwuka mubi. Ibihugu byombi byaciye umubano muri 2006 ubwo umucamanza Jean Luois Brouguiere yasohoraga raporo ishinga bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana.Icyo gihe hanashyizweho impapuro zo guta muri yombi abo bayobozi.

Ibihugu byombi byongeye gusubukura umubwano mu mwaka wa 2009, ambasade zongera gufungurwa.

Muri 2012, abacamanza b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, bakoze iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana basoza batangaza ko ibisasu byarashe iyo ndege byarasiwe mu kigo cya gisirikare i Kanombe.

Iki kigo cyacungwaga n’abarindaga Perezida Habyarimana Juvenal, ibi byagaragaje ko iraswa ry’iyi ndege ntaho rihuriye no kuba ingabo za FPR ari zo zayirashe nkuko byari byaratangajwe na Raporo ya Jean-Louis Bruguière.

Inkuru bijyanye:U Rwanda rwasohoye urutonde rw’Abafaransa bakewaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. None CNLG ni urukiko ku buryo uwo ishyize mu majwi ahita akorerwa inyandiko zimufata? Ariko mwagiye mugerageza gushishoza.

    Le ridicule ne tue pas!

  2. AYO MAZINA ARI MUNZIRA AGEZEHE???YAJE NAMMAGURU?Cg HATEGEREJWE KO ABAFRANSA BAVUGA YUKO IDOSIYE YINDEGE YA KINANI IHAGARITSE????

  3. AYO MAZINA ARI MUNZIRA AGEZEHE???YAJE NAMMAGURU?Cg HATEGEREJWE KO ABAFRANSA BAVUGA YUKO IDOSIYE YINDEGE YA KINANI IHAGARITSE????

Tanga Igitekerezo