Kwamamaza

UBUTABERA

U Burundi bwasabwe kwemerera abigenga gukora iperereza ku munyamakuru waburiwe irengero

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
U Burundi bwasabwe kwemerera abigenga gukora iperereza ku munyamakuru waburiwe irengero

Carina Tertsakian umushakashatsi muri HRW mu Burundi

Nyuma y’ukwezi kumwe umunyamakuru Jean Bigirimana aburiwe irengero, umuryango ureberera ubenganzira bwa muntu [Human Right Watch (HRW ) ]ku ya 22 Kanama 2016 wasabye ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi kwemera ko hakorwa iperereza ryigenga ku ibura ry’uyu munyamakuru kuko abona Leta yo yarabinaniwe.

Carina Tertsakian, umwe mu bashakashatsi b’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Right Watch muri Afurika yagize ati : « Ukwezi kurashize umunyamakuru Jean Bigirimana aburiwe irengero nyuma y’uko yari avuye ku kazi ke i Bujumbura yerekeza i Bugarama, umujyi uri mu birometero 40 uvuye mu murwa mukuru. Amakuru akomeza avuga ko yaba yarafashwe n’urwego rushinzwe ubutasi. »
Yakomeje agaragaza imbogamizi zikiri mu iperereza riri gukorwa.

Yagize ati : «Uburyo bw’ifatwa ry’uyu munyamakuru bugaragaza ko nta kuri kuvugwa kubijyanye n’uburyo yaburiwe irengero kandi ntibishoboka ko byakwibagirana. »

Carina Tertsakian yatangaje ko HRW yasabye ibi nyuma y’uko abanyamakuru bakoranaga na Jean Birimana mu kinyamakuru Iwacu batangaje ko Leta y’u Burundi yatereye agati mu ryinyo ku ibura rye.

Carina yakomeje avuga ko nyuma y’iminsi itatu uyu munyamakuru abuze, umuvugizi wa Polisi y’igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yatangaje ko inzego z’umutekano zafashe Jean Bigirimana, Nyuma y’icyumweru, umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu by’itangazamakuru Willy Nyamitwe na we atangaza kuri Twitter ye ko guverinoma yatangiye iperereza ku ibura rye, ngo ibi bigaragaza ko Leta izi aho uyu munyamakuru ari nubwo.

Carina avuga ko nyuma yo kuvumbura imibiri ibiri mu mugezi wa Mubarazi mu ntara ya Muramvya agace Jean Bigirimana yagannyemo ubwo yaburaga, byavuzwe cyane ko hashobora kubamo umubiri we ariko iyo mibiri ntiyigeze imenyerwa imyirondoro.

Ashinja ubuyobozi bwa Leta y’u Burundi kuba butarigeze bwita ku kumenya imyirondora y’iyo mibiri ndetse no kumenya impamvu z’urupfu rwabo.

Agira ati : «Nta suzumwa ryakorewe iyo imibiri, ntibanigeze bapima ADN, ahubwo polisi yatangaje ko nta mubiri wa Jean Bigirimna urimo, nyuma y’icyumweru kimwe gusa ni bwo abayohozi bo mu nzego z’ibanze bashyinguye iyo mibiri. »

Tertsakiah avuga ko umuryango wa Jean Bigirimana ufite uburenganzira bwo kumenya aho iperereza ku muntu wabo rigeze. Asaba ubuyobozi bwa Leta y’u Burundi kureka hagatangizwa iperereza ryigenga ndetse hakanifashishwa abahanga mu by’ubushakashatsi cyangwa ubuvuzi bakaba ari bo babikora kuko Leta yo yarabinaniwe.

Uyu mushakashatsi wa Human Right Watch i Burundi avuga ko Jean Bigirimana atari we muntu wenyine waburiwe irengero mu burundi kuva izi mvururu zatangira.

Agira ati : "Ntitwakwibagirwa Marie-Claudette Kwizera wari ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, washimuswe mu Kuboza umwaka ushize n’imodoka y’urwego rushinzwe ubutasi kimwe n’abandi benshi bagiye baburirwa irengero abandi bakaboneka bapfuye nyamara Leta ntibyiteho."

Umunyamakuru Jean Bigirimana yakoreraga ikinyamakuru Iwacu akaba yarabuze tariki 27 Nyakanga 2016

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza