Tugirane amasezerano uko mugabanya inkunga idakwiye nongere ikwiye: Perezida Kagame abwira abacamanza

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaije umwaka w’ubucamanza wa 2017-2018 abasezeranya ko azakomeza gushyigikira ubutabera ariko abasabaga kugabanya inkunga zitari ngombwa zirimo ruswa hanyuma we akongera inkunga ikwiye.

Muri uyu muhango wabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko Prof Sam Rugege Perezida w’urukiko rw’ikirenga yagaragaje ibyo ubutabera bwagezemo mu mwaka ushize harimo kugabanya imanza z’ibirarane.

Prof Sam Rugege yavuze ko abakozi b’ubutabera mu Rwanda banyuzwe n’ibyo leta ibagenera nk’umushahara ariko kandi banasaba ko uko ubukungu bw’igihugu bwiyongera nabo bazajya bongerewe ibyo bagenerwwa.

Prof Rugege yabwiye Perezida Kagame ko nta mucamanza wemerewe gufata inkungu ya buri wese ariko ko iyiwe yemewe.

Ati :”Ubusanzwe abacamanza ntiberewe gufata impano ntiberewe guterwa inkunga na buri wese ariko inkunga yanyu nyakubahwa Perezida iremewe.”

Perezida Kagame mu butumwa yatanze atangiza uyu mwaka yabwiye abacamazne ko bakwiye kurwanya ruswa kandi ko uko bagabanya izi nkunga zitemewe ariko azongera iyiwe yemewe.

Ati :”Ubutabera bukwiye kugaragarira buri wese butabogamye kandi nta ruswa n’iyindi mikorere mibi iburangwamo iriya nkunga Perezida w’urukiko rw’ikirenga yavugaga inkunga y’umuyobozi w’igihugu irumvikana iy’ubutabera iratangwa kandi ikwiye gutangwa. Nagirango rero dukorane amasezerano uko muzajya mugabanya gufata iriya nkunga idakwiye niko nzajya nzamura ikwiye.”

Kuri uyu munsi kandi Perezida Kagame yafatanyije uyu muhango n’undi wo kwakira indahiro za bamwe mu bayobozi bagize guverinoma batari barahiye ariko Minisitiri w’imari n’igena migambi Gatete Claver, Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Jean Philbert Nsengimana ndetse n’umunyamabanga uhoraho muri Minesiteri y’ububganyi n’amahanga Olvier Nduhungirehe.

Yakiriye kandi indahiro y’umuvunyi mukuru Murekezi Anastase ndetse n’iya badepite 2 bashyashya Murara Jean Damascene na Uwamariya Rutijangwa Marie Peragie.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo