Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakatiwe burundu

Kuri uyu wa 06 Nyakanga 2016 urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije Tito Barahira na Octavien Ngenzi uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwemeza ko bafungwa ubuzima bwabo bwose.

Tito Barahira w’imyaka 65 na Octavien Ngenzi w’imyaka 58 baburanishijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komini ya Kabarondo aho bose bashinjwa cyane cyane urupfu rw’abatutsi bari bahungiye muri kiriziya ya Kaborondo tariki ya 13 Mata 1994.

Aba bagabo bombi ntibigeze bemera ibyaha bashinjwaga.

Urukiko rw’i Paris rwabakatiye igifungo cya burundu bari banasabiwe n’ubushinjacyaha.

Octavien Ngenzi na Tito Barahira bari barakatiwe n’inkiko Gacaca n’ubundi igifungo cya Burundu ariko ntibari bahari.

Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Octavien Ngenzi na Tito Barahira igifungo cyari cyifujwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bagaragazaga ko barufitiye icyizere gike.

Ni ubwa kabiri urukiko rwo mu bufararansa ruhamije abanyarwanda ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma ya Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo