Kwamamaza

UBUTABERA

U Burundi bwasabwe kurekura byihuse umunyamakuru w’umunyarwanda bwataye muri yombi

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
U Burundi bwasabwe kurekura byihuse umunyamakuru w’umunyarwanda bwataye muri yombi

Umunyamakuru Gisa Steve Irakoze wakoreraga Radiyo BUJA FM

Nyuma y’amakuru yavugaga itabwa muri yombi ry’umunyamakuru w’umunyarwanda ndetse akaba afite n’ubwenegihugu bw’u Burundi, umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka wasabye ko arekurwa mu maguru mashya.

Tariki 19 Kanama 2016 ni bwo umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (RSF) washyize hanze itangazo risaba irekurwa ry’umunyamakuru Gisa Steve Irakoze wakoreraga Radiyo Buja FM yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi (SNR) akaba yarafatiwe mu kabari ka Kajaga mu gace ka Gatumba mu burengerazuba bw’u Burundi.

Nyuma y’itabwa muri yombi rye umuvugizi w’igipolisi mu Burundi yatangaje ko bamukurikiranyeho guhunganya umudendezo w’igihugu ariko ntiyavuga uburyo hawuhungabanyije.

Ibi byatumye RSF ikomeza gushinja urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi kuba rukomeje guta muri yombi abanyamakuru nyamara bigakorwa mu buryo butemewe.

RSF yagize iti: " Iri tabwa muri yombi ry’abanyamakuru rikomeje kwiyongera, kandi bikorwa n’urwego rushinzwe ubutasi mu buryo butemewe.’

RSF isaba irekurwa ry’uyu munyamakuru Gisa Steve Irakoze mu buryo bwihuse ikaba yabisabye nyuma y’ubutumwa bw’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yatangarije ku rukuta rwe rwa Twitter, ko uyu munyamakuru ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu.

uyu munyamakuru ufite ubwengihugu bw’u Rwanda n’u Burundi yatawe muri yombi nyuma y’ukwezi kumwe undi munyamakuru Jean Bigirimana aburiwe irengero bikaba bivugwa ko aba banyamakuru bashinjwa kugira uruhare mu bibazo biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Kugeza ubu Jean Bigirimana ntaraboneka nk’uko uyu muryango w’abanyamakuru batagira umupaka ubivuga.

RSF kandi yatangaje ko uku kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru byatumye igihugu cy’u Burundi kigera ku mwanya wa 156 mu bihugu 180 ku isi mu kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru, kuri ubu igihugu kikaba kimaze gutakaza imyanya 11 nyuma ya raporo yasohotse muri 2015.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza