Perezida wa Sudani y’Epfo aratabaza Afurika na Loni ngo bamuhuze n’abo batumvikana

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir yasabye umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’umuryango w’abibumbye gushyigikira inzira y’ibiganiro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo kugirango iki gihugu cyongere kugira amahoro n’umutekano.

Perezida Kiir avuga ko nyuma yuko igihugu ayoboye kiranzwemo amacakubiri bigatuma gisubira inyuma mu bukungu, nta yindi nzira abona ishobora gutuma kigira ubumwe uretse kwicarana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ku meza y’ibiganiro bakungurana ibitekerezo ku kigomba gukorwa.

Yabivuze ubwo yagaragazaga uko igihugu gihagaze nyuma yo kubura ubushobozi bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka itandatu iki gihugu cyari kimaze kibonye ubwigenge kuri iki cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017.

Ati: "Igihugu cyacu cyacitsemo ibice mu buryo bwa politiki, kandi tugomba gushaka inzira n’uburyo bwo kwiyunga no kubaka igihugu. Gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro n’ibiganiro bihuriweho nibwo buryo bwonyine busigaye."

Kiir avuga ko ubufasha buturutse ku bayobozi bo mu karere, iki gihugu giherereyemo ndetse n’ubw’imiryango mpuzamahanga aribwo bushobora kuba intandaro y’amahoro arambye muri iki gihugu.

Yahamagariye imitwe y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho gushyigikira ibiganiro kuko ari byo bishobora gukemura amakimbirane.

Ku rundi ruhande ariko, abihaye Imana bo baravuga ko Kiir nta bushake afite bwo kunga igihigu ahubwo ngo ashyira umutungo mwinshi mu kugura intwaro aho hugaranira amahoro n’iterambere ry’abanyagihugu.

Igihugu cya Sudani y’Epfo cyiyomoye kuri Sudani muri 2011 ariko kiza guhura n’intambara y’ahitanye abatari bake kuva muri 2013.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo