Kwamamaza

UBUTABERA

Perezida Kagame yibukije abacamanza ko n’ibikomerezwa birebwa n’amategeko

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Perezida Kagame yibukije abacamanza ko n’ibikomerezwa birebwa n’amategeko

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye ubutabera bw’u Rwanda kudakurikirana rubanda ruciye bugufi gusa ahubwo n’abakomeye bakaryoza ibyaha bakora.

Ibi Perezida Kagame yabivuze atangiza umwaka w’ubutabera wa 2017-2018 yabwiye abacamanza ko bakwiye kumenya akamaro k’ubutabera ko atari umuhango.

Ati :”Ubutabera ntabwo ari umuhango cyangwa inzira ibintu binyuramo kugira ngo bikorwe. Iyo amategeko atubahirijwe, agafatwa nk’umuhango, bitugiraho ingaruka twese nk’igihugu.”

Yababwiye ko amategeko atareba abantu baciriritse gusa ahubwo n’abakomeye ko bakwiye kubazwa ibyaha byabo.

Ati :”Umuco w’uko abato aribo bakwishyura ibyo bakoze gusa ugomba gucika burundu. Twese imbere y’amategeko tukareshya, Ubutabera ntabwo bugomba kujya ku batoya gusa ngo abo mu nzego zo hejuru barindwe n’inzego zabo.”


Perezida Kagame yasabye abacamanza gukurikirana n’abantu bakomeye

Yababwiye ko bakwiye guha abanyarwanda ubutabera butanzwe mu mucyo ati :” Abanyarwanda bakeneye ubutabera butanzwe mu mucyo, nta kiguzi, butavangura, byose bigakorwa mu buryo bukwiye. Abajya gushaka abacamanza nyuma y’akazi ngo babakemurire ibibazo, biha isura mbi ubutabera bwacu.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ahagikeneye kongerwamo imbaraga cyane cyane kugeza ikoranabuhanga na interineti mu nkiko.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza