Perezida Kagame yambikiwe umudari mu Bwongereza, atangaza uwo afataho icyitegererezo

Inteko Nyamerika yita ku gushimira abantu babaye indashyikirwa ku rwego rw’Isi mu kugera ku ntego yambitse Perezida Kagame umudali wa zahabu ashimirwa kuba umwe mu bageze ku ntego zahinduye Isi, atangaza ko abanyarwanda ari bo bantu afataho icyitegererezo mu byo akora byose

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017, bibera i London mu Bwongereza mu nama mpuzamahanga ihuza abantu baba barageze ku ntego (International Achievement Summit).

Perezida Kagame yahawe ishimwe n’iyi nteko Nyamerika yita ku gushimira abantu babaye indashyikirwa ku rwego rw’Isi mu kugera ku ntego (The American Academy of Achievement) hashingiwe ku mpinduka yakoze mu banyarwanda no mu isi muri rusange.

Iyi nteko isanzwe itumira abantu babaye indashyikirwa mu kuzana impinduka ku isi ikabahuza n’urubyiruko ruturutse ahatandukanye ku isi kugirango urwo rubyiruko rubigireho uko rwakwitwara mu kugera ku ntego zarwo.

Nyuma yo guhabwa uyu mudali w’ishimwe, Perezida Kagame yafashe umwanya w’ijambo maze atangaza ko ibyo ashimirwa kugeraho atabikoze wenyine ndetse avuga ko nta bufatanye ntacyakorwa n’umuntu umwe.

Yagize ati: "Intego nyakuri ntizigerwaho n’umuntu umwe. Twenyine, nta n’umwe muri twe wagera kuri byinshi. Iyo dushoye impano zacu mu nyungu rusange, tugakorana n’abatwegereye, dushobora kugeza Isi yacu aheza.”

Umukuru w’igihugu yanagarutse ku buryo abanyarwanda bongeye kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ikarusenya, avuga ko ubumwe ari bwo bwabaye intandaro yo kwiyubaka kw’u Rwanda.

Ati: "Uyu munsi, dufite igihugu gishyize hamwe, cyiyunze bitigeze bibaho, bikaba kandi bitera buri wese ishema. Twizeraga ko bishoboka nubwo habayeho ibibazo bidasanzwe, none twarakomeje kugeza ubwo icyerekezo gihindutse impamo.”

Abari aho bifuje kumenya umuntu Perezida Kagame yaba afataho icyitegererezo mu byo akora byose (role model) avuga yeruye ko abanyarwanda ari bo cyitegererezo cye mu byo akora byose kuko ngo baritanze banga gutsindwa.

Yagize ati: “Igisubizo kimwe nyakuri natanga ni Abanyarwanda bakubititse cyane ariko bakanga kuneshwa.”

Umudali Perezida Kagame yahawe watangiye gutangwa mu 1961, ukaba umaze guhabwa abanyacyubahiro 25.
Mu bamaze kwambikwa umudari nk’uwambitswe Perezida Kagame hagaragaramo abantu bamenyekanye cyane ku Isi kubera ibikorwa byabo barimo Wole Soyinka wigeze guhabwa igihembo cya Nobel mu buvanganzo, Archbishop Desmond Tutu wo muri Afurika y’Epfo, icyamamare ku mateleviziyo Oprah Winfrey, Alan B. Shepard Jr. Umunyamerika wa mbere wageze mu isanzure n’abandi


Perezida Kagame nyuma yo Kwambikwa umudari yatangaje ko ABANYARWANDA ari bo cyitegererezo cye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo