Perezida Kagame yahaye imbabazi abana bari bafunze ariko batsinze neza ibizamini bya Leta

1

Abana bakatiwe bakoze ibizamini bya Leta ubwo bari kumwe na Brig Gen George Rwigamba, Komiseri wa RCS

Mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yatangaje ko yababariye abana bari barakatiwe ariko bakaba baratsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka wa 2016.

Ubwo ibi bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2016 byakorwaga, hari abana babikoze ari abagororwa muri gereza y’abana ya Nyagatare aho abana 11 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza abandi batanu bagakora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Mu kwezi gushize ubwo amanota y’abakoze ibizamini bya Leta yatangazwaga, SIP Hillary Sengabo, Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa yatangaje ko mu bana 11 bari bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, barindwi muri bo babashije gutsinda ku rwego rwo hejuru, naho muri batanu bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, babiri batsinda neza.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, hagaragaramo ko Perezida Kagame yababariye abo bana batsinze neza.

Itangazo rigira riti ” Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana batsinze neza mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, bari barakatiwe, Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa rukabafasha gukomeza kwiga bafunze.”

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho, ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013, mu ngingo ya 236 havuga ko imbabazi zihawe abantu benshi cyangwa umuntu umwe zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

Izo mbabazi zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yaciwe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Iryo tegeko risobanura ko imbabazi zishobora gutangirwa ibihano byose by’iremezo (ibyanditse mu gitabo cy’amategeko ahana) , n’iby’ingereka (bishobora kuba indishyi z’ibyangijwe).

Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Ku byerekeye imbabazi rusange, bisabwa na Ministiri ufite ubutabera mu nshingano ze amaze kugaragaza impamvu ashingiraho.

Inkuru bijyanye:RCS yishimiye imitsindire y’abagororwa bakoze ibizamini bya Leta bya 2016

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo