Nyuma y’u Burundi, Afurika y’Epfo nayo igiye kuva muri ICC

Icyicaro gikuru cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi

Afurika y’Epfo yoherereje inyandiko LONI isaba gutangiza umugambi wayo wo kuva muri ICC, nyuma y’aho u Burundi bufatiye iki cyemezo burundu.

Afurika y’Epfo yamaze kwandikira LONI iyimenyesha ko itagishaka kugendera ku mategeko ahana ya ICC kubera ko uru rukiko rubogama kandi rukaba rwibasira abayobozi bo mu bihugu bya Afurika kuruta ahandi.

Umwaka ushize nibwo i Pretoria muri Afurika y’Epfo hatangiye gutegurwa umugambi wo kuva muri ICC nyuma yo kotswa igitutu ishinjwa kwanga no kwirengagiza itegeko ry’uru rukiko ryategekaga ubuyobozi bw’iki gihugu guta muri yombi Perezida wa Sudani Omar Hassan al-Bashir ushinjwa ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara.

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 21 Ukwakira 2016 nibwo Minisitiri w’ubutabera muri iki gihugu Michael Masutha yatangarije itangazamakuru ko ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko agenga uru rukiko ribogamye akaba ari yo mpamvu batangije uburyo bwo kuvamo.

Amakuru dukesha Reuters aravuga ko ifite inyandiko ikubiyemo uburyo igihugu cya Afurika y’Epfo gishaka kuva muri ICC.

Iyi nyandiko yasinywe na Minisistiri w’ibikorwa mpuzamahanga n’ubutwererane Maite Nkoana-Mashabane ivuga ko Afurika y’Epfo yasanze amabwiriza yagenderagaho mu bijyanye no kubahiriza imyanzuro n’amategeko y’uru rukiko bitakijyanye n’ibyo uru rukiko rusigaye rukora bityo iki gihugu kikaba cyahisemo gutangiza urugendo rwo guhagarika gukorana n’uru rukiko.

Umuryango ushinzwe kwita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu (HRW) wo watangaje ko kuva muri ICC kwa Afurika y’Epfo kugaragaza kwica ubutabera nk’igihugu mu gihe cyashize cyagiye kigaragaramo ibyaha ndengakamere.

Igihugu cy’u Burundi nicyo cyabimburiye ibindi mu kwikura muri ICC nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu itoye kuvamo, Perezida Nkurunziza Pierre niwe wasinye kuri iyi nyandiko kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016 gusa akanama ka LONI ntacyo karabitangazaho.

Ibihugu byinshi byo muri Afurika byagiye bigaragaza ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi rubogama ndetse akenshi rukibanda kuri Afurika kurusha indi migabane yose ku isi.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi rwatangiye muri Nyakanga 2002 rukorana n’ibihugu 124. Rwari rwo rukiko rwa mbere rwari rushinzwe kugenza ibyaha mpuzamahanga birimo ibya Jenoside, iby’intambara ndetse n’ibyibasira inyoko muntu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo