Nyaruguru: Babiri bafungiwe gushaka guha ruswa Polisi

Mutangana Emmanuel na Barakagira Martin bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi mu karere ka Nyaruguguru, bakurikiranyweho gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga 34000 ku italiki ya 17 Gicurasi ku manywa.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru, Superintedent of Police (SP) Steven Gaga, yavuze ko Mutangana uri mu kigero cy’imyaka 34 na Barakagira w’imyaka 28 bateranyije ariya mafaranga basaba umupolisi ko yayakira akabasubiza ibintu byabo bari byafashwe mu mukwabu wakozwe na Polisi mu kagari ka Kibangu, umurenge wa Ngoma .

Asobanura uko byagenze, SP Gaga yagize ati:" Mutangana yahamagaye uwo mupolisi kuri telefone igendanwa, amubwira ko hari icyo bamugeneye kugirango abasubize ibintu byabo, dore ko hari hafashwe ibiro 45 by’amamesa ya magendu bye, n’amapaki 200 y’amashashi ya Barakagira.”

Yakomeje agira ati:" Uwo mupolisi yamubwiye kujya kuri sitasiyo ya Polisi I Nyagisozi baramwangira, bamusaba ko bahurira ahitwa mu Ryabidandi bakayamuha; bahageze barayamuhaye arabafata, ubu bakaba barimo gukorerwa ibisabwa ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.”

SP Gaga akaba asaba abaturage kudatanga no kutakira ruswa, kandi abibutsa ko iki cyaha nta mwanya gifite muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange.

Yakanguriye kandi abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yibandaho, akaba ari muri urwo rwego yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-Corruption Unit) kandi muri iki gihe cy’icyumweru cya Polisi ku nshuro ya 17, hazabaho ubukangurambaga bwihariye bugamije gukumira no kuyirwanya.

Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo