Kwamamaza

UBUTABERA

Nyanza: Afunzwe azira gufata Nyina umubyara ku ngufu akanamukura amenyo

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Nyanza: Afunzwe azira gufata Nyina umubyara ku ngufu akanamukura amenyo

Ku wa 16 Kamena 2016 ngo ni bwo uyu mubyeyi yafashwe ku ngufu n’umuhungu we yibyariye ndetse biza no kumuviramo gukuka amenyo abiri mu gihe bari bari kugundagurana nkuko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi ayo mahano yabereyemo.

Habineza Jean Baptiste umuyobozi w’uyu murenge, yabwiye Makuruki.rw ko uwo musore kugeza ubu ari mu maboko ya polisi aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu nyina umubyara.

Yagize ati:” Ntawabihamya neza kuko ako ari akazi k’ubutabera, gusa birimo kuvugwa ari na yo mpamvu hatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru y’impamo.”

Biravugwa ko uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko ukekwaho gufata ku ngufu nyina umubyara ko yari yasinze , ndetse ko n’ubusanzwe atitwaraga neza mu buzima bwe bwa buri munsi.

Nta makuru inzego zishinzwe umutekano zari zatanga ku bishinjwa uyu musore, gusa ni igikorwa cyamaganiwe kure n’abantu batandukanye, mu gihe uyu mubyeyi ari na we watanze aya makuru ubu ari kwitabwaho n’abaganga.

Muneza Ferdianand /Makuruki.rw

IBITEKEREZO

  1. Ni amahano niba koko yarabikoze .Hazarebwe ariko ko nta biyobyabwenge yari yanyoye cyangwa ko nta bibazo byo mu mutwe yaba afite.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza