Kwamamaza

UBUTABERA

Nyamasheke: Avuga ko yabuze icyangombwa ku Irembo kuko atazi se

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Nyamasheke: Avuga ko yabuze icyangombwa ku Irembo kuko atazi se

Ndikubwimana Jean utuye mu karere ka Nyamasheke arasaba gufashwa kubona ibyangombwa biboneka ku rubuga Irembo nyuma y’aho byangiye kuko adafite se umwanditseho.

Ndikubwimana Jean avuga ko afite nyina umubyara ariko akaba atazi se kuko batigeze babana, bikaba byaranatumye yandikwa kuri nyina gusa mu bitabo by’irangamimerere.

Kuba mu Ndikubwimana Jean yanditse ku mubeyi umwe avugo ko byamugizeho ingaruka zikomeye cyane cyane mu gihe agiye gushaka ibyangombwa ku rubuga rwa Irembo.

Yagize ati “ubu ntabwo nshobora kubona bimwe mu byangombwa, kuko kudeclara ntibikunda. nkubu nabuze icyangombwa cyerekana ko nakatiwe cyangwa ntakatiwe n’inkiko,ku buryo bishobora kunyirukanisha mu kazi kandi ntarigeze nkatirwa n’inkiko.None njye singihabwa kuko process ya declaration kw’irembo ntiyemera ngo kubera harimo umwanya utujuje,nta mazina ya data agaragaramo.”

Ntabwoba Jules, Ushinzwe imenyekanishamakuru y’urubuga Irembo avuga ko mu busanzwe iyo umuntu yanditse ku mubyeyi umwe bitamwambura uburenganzira bwo kubona icyangombwa, ahubwo ko byaba ari ikibazo cyihariye kuri we kandi ko yakwegera abakozi b’Irembo bakakimukemurira.

Yagize ati “ birakunda, iyo ushyizemo nomero y’irangamantu ku mazina y’umubyeyi hazaho agakubo (x) icyo gihe rero biramutse byanga yazana indangamuntu ye tukamurebera ariko muri rusange ntabwo byanga.”

Ntabwo Jules yakomeje avuga ko umuntu udashobora kwemererwa zimwe muri serivisi zitangirwa ku rubuga Irembo ari umuntu ushaka kwiyandikishaho umwana kandi atarasezeranye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza