Nyabihu: Minisitiri Kaboneka yagiye gutangiza ukwezi kw’imiyoborere, yakirizwa uruhuri rw’ibibazo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yakirijwe uruhuri rw’ibibazo by’abaturage basaba kurenganurwa mu Karere ka Nyabihu n’utundi tubikikije ubwo yajyaga gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza.

Ibyinshi muri ibi bibazo byibanda ku karengane gaturuka kwihohoterwa ndetse n’amakimbirane yo mu mu miryango.

Mu murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu niho uku kwezi kwatangiriye. Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Kaboneka n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umuyoborere(RGB) Shyaka Anastase bari bitabiriye uyu muhango.

Aba bayobozi basabye abaturage kugira uruhare mu miyoborere yabo ndetse no ku bibakorerwa.

Muri uyu muhango ariko abaturage batari bake bakirije Minisitiri Kaboneka ibibazo byinshi. Muri ibi bibazo abenshi mu baturage bagaragazaga ko barenganijwe ndetse bakanarebwa nabi n’inzego z’ibanze kubera ibibazo bafitanye.


Abaturage bari bafite ibibazo bari benshi

Ubu bwinshi bw’ibibazo abaturage bashyira mu majwi inzego z’ibanze ko zananiwe kubibakemurira kandi zibizi, byafashe amasaha atatu abaturage babibwira Minisitiri.

Minisitiri Kaboneka abajijwe n’itangazamakuru niba izi atari intege nke z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, yavuze abona hari abaturage bakunda kurega cyane iyo babonye urwego rwisumbuye urwo baregeye.

Ati:”Sinabura kuvuga ko hari ibiza kuko hari abayobozi barangaye ariko hari n’abarega kubera babonye uwisumbuye. Ubu haje Minisitiri w’intebe bamuregera ibyo bandegeye uyu munsi nanatanzeho umurongo ,haza na Perezida n’ibyo baregeye Minisitiri w’intebe bakabimuregera, hari abaturage bameze batyo “


Minisitiri Francis Kaboneka

Minisitiri Kaboneka ariko avuga ko ibi bidashatse kuvuga ko hatari zimwe mu nzego z’ibanze zirangarana abaturage, ati "Ariko sinshaka kuvuga ngo ntabwo hari n’uburangare, hari ahakiri uburangare ku bayobozi b’inzego z’ibanze rimwe na rimwe batinya gukemura ibibazo wenda kubera birimo ingorane zo kubishyira mu bikorwa ariko ngirango barimo baratinyuka noneho kuko nk’ibyavugiwe aha byose wasangaga nibura abayobozi bari babiziho hari n’icyo babikozeho”

Ibyinshi muri ibi bibazo Minsitiri yahitaga asaba inzego z’ibanze kubikemura mu minsi mike.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB Prof Shyaka Anasthase yavuze ko bamaze gushyiraho uburyo bazajya bamenya niba ibyo bibazo byarakemutse.

Ati "Guhera nk’umwaka ushize twafashe ingamba ko bitazajya birangirira ahangaha, iyo dukoze igikorwa nk’iki dushyiraho uburyo bw’uko habaho ikurikirana. Tuza turi kumwe n’inzego zitandukanye, mwabibonye hano hari urwego rw’Umuvunyi hari Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu hari na polisi n’izindi nzego zitandukanye. Ubu aya makipe yacu azajya ongera agaruke arebe ati ba bantu babikemuye bate."

" Twifuza ko buri mwaka igipimo cy’ibibazo by’Abanyarwanda dukemura kigomba kugenda kizamuka.”

Prof Shyaka Anastase avuga ko bashyizeho uburyo bwo kubikirikirana



Hari n’abariraga kubera agahinda k’ibibazo bafite

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo